Print

Amerika yishe umuyobozi wa ISIS mu gitero cyamaze amasaha 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2022 Yasuwe: 2635

Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi, yishwe n’igitero cy’ingabo kabuhariwe za Leta Zunze Ubumwe za America muri Syria.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari mu bantu 13 biciwe mu gitero kabuhariwe cya gisirikare cyamaze amasaha abiri.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatangaje iby’uru rupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, aragira, ati: "Mu ijoro ryakeye, ku itegeko ryanjye, abasirikare b’Amerika batunganyije neza mu burengerazuba bw’amajyarugu ya Siriya igikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

Mu mirwano, twahitanye Abu Ibrahim Al-Hashimi Al -Qurayshi, umuyobozi wa ISIS. Abanyamerika bose batashye amahoro."

Yakomeje ati“Tubikesheje ubumenyi n’ubutwari by’ingabo zacu, twivuganye Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.”

Yavuze ko igitero kabuhariwe cyo kwivugana uyu muyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba, cyagenze neza kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurwanya Iterabwoba no kurinda Abanyamerica ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki Gihugu.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari umuyobozi wa kabiri wa IS nyuma y’iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi washinze uyu mutwe wishwe muri 2019.

Uyu mutwe w’Iterabwoba wiyise Leta ya Kisilamu, wari uri kugerageza kwikusanya wubura ibitero muri kariya karere birimo n’icyari kigambiriye Gereza mu kwezi gushize.