Print

Gicumbi: Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi abaturage bari mu kiraka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2022 Yasuwe: 1512

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko mu Karere ka Gicumbi, yifatanyije n’abaturage bahawe akazi mu mushinga wo gutunganya umuhanda wo Murenge wa Cyumba uhana imbibi na Uganda.

Minisitiri Gatabazi muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022,yasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga igamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Hon Gatabazi yanifatanyije na bamwe mu baturage bahawe akazi n’umushinga wa Leta wo guteza imbere abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda aho bari mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Murenge wa Cyumba.

Uyu mushinga wahaye akazi abaturage barenga 1 000 bo mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya.