Print

Jules Sentore na Jack B biyongereye mu bazitabira ibitaramo bya St Valentin I Dubai

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 February 2022 Yasuwe: 337

Muri ibi bitaramo kandi hazahurirwamo n’abandi bahanzi nka Jackie Chandiru na DJ Diallo, ku italiki ya 11 Gashyantare 2022 muri Hues Boutique Hotel aho kwinjira bizaba ari 27$.

Uretse Igitaramo giteganyijwe ku ya 11 Gashyantare 2022, hateganyijwe kandi ikindi gitaramo kizabera mu bwato bwa Yatch ahitwa Dubai Marina, kukinjiramo akaba ari 100$ mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari 150$.

Kugeza ubu amatike akaba akomeje gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga,iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Urutozi gakondo,sosiyete nyarwanda ikora imyenda ya ’Made in Rwanda’ mu rwego rwo gushyigikira umuziki nyarwanda mu kuzamuka mu ruhando mpuzamanga.


Jules Sentore na Jack B bageze Dubai.


Amafoton y’Urwibutso yafashwe