Print

Lewandowski yashyize hanze uburyarya bwa Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022 Yasuwe: 1467

Rutahizamu Robert Lewandowski ntabwo yakunze cyane amagambo ya Lionel Messi mu birori bya Ballon d’or wavuze ko yamwifurizaga kuyitwara ariko bagera ku gihembo cya The Best ntamutore.

Mu ijambo rye ryo kwakira umupira wa zahabu wa 7, Messi yavuze ko Lewandowski yari akwiye guhembwa icyo gihembo muri 2020 cyahagaritswe n’abategura Ballon d’Or mu Bufaransa kubera icyorezo cya Covid-19.

Nubwo yashimye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Polonye, ​​ariko uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain ntabwo yatoye uyu mukinnyi wa Bayern mu gihembo cya FIFA The Best.

Messi yatoye Neymar, Kylian Mbappe, na Karim Benzema yirengagiza Lewandowski yavugaga ko yitwaye neza.

Lewandowski, nubwo yashyize mu bakinnyi 3 uyu mukinnyi watsindiye Ballon d’Or inshuro zirindwi kandi uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yatunguwe nuko Messi atamutoye nyuma y’ibyo kapiteni wa Arijantine yari yavuze mu Gushyingo.

Lewandowski yatangarije ikinyamakuru cyo muri Polonye Pilka Noza ati: "Natoye [Messi] kubera ko nashimye ibyo yakoze. Messi yavuze ko azantora kuri Ballon d’or, ariko ntabwo yantoye muri The Best.

Icyo n’icyemezo cye. Ariko uko byagenda kose, natsindiye igihembo, ku buryo byoroshye kubyakira."

Lewandowski yavuze ko iki gihembo cya FIFA yatwaye n’ubundi kiruta Ballon d’Or n’ubundi nta gihombo kirimo kuko Ballon d’Or itorwa n’abanyamakuru mu gihe The Best itorwa n’abanyuze mu mupira w’amaguru.