Print

Umugeni wari waburiwe irengero kumunsi w’Ubukwe bwe yabonetse! Ahishura icyabimuteye

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 10 February 2022 Yasuwe: 5708

KANDA HANO UREBE VIDEO Y’INKURU Y’UMUGENI WABURIWE IRENGERO KUMUNSI W’UBUKWE BWE

Ibi byabaye kuwa 5 Gashyantare 2022, aho kumuyoboro wa YouTube witwa MORIOX MEDIA watambukijeho inkuru ivuga ko Ubukwe bupfuye kumunota w’anyuma ndetse ko Umugeni wari kurongorwa uwo munsi yaburiwe irengero hatangira gukekwa ubutekamitwe.

Uyu muyoboro waganiriye nabo kuruhande rw’Umugabo (Abari baje kurongora) ndetse baganiriza n’Umugabo nyirizina utaratinye guhamya ko umugeni we amukoreye ubugome bw’indengakamere ndetse ko atabyihanganira.

Muriki kiganiro Mulenzi Alex (Waruje Kurongora) yagize ati" Ngewe nakundanye na Musabwa Scovia igihe kinini, twari tumaranye imyaka itatu yose dukundana. ubwo mbonye ko igihe kimaze kuba kinini, musaba ko ambera umugore, nawe yarabyemeya. tuza kujya kwiyereka imiryango nayo ibiha umugisha"

Alex avuga ko ibyo yasabwaga byose yahise abitunganyiriza rimwe kugirango yibanire n’Umugore yari yarihebeye. Ati" Ngewe rero naravuze nti nampamvu yo gutinza ibintu, Kuruhande rwange nditeguye, umukunzi wange nawe ambwira ko aruko. nahise nshaka abakuru b’umuryango wange ngo dutegure uko twajya gufata irembo ndetse nkahita ntanga inkwano byose nkabikorera rimwe."

Mulenzi avuga ko ibyo kuruhande rwe yasabwaga byose yabikoze kugeza kumunsi wanyuma amukoreye ’Ubuhemu’ ati" Nge kuwa 4 Ukuboza 2021 nagiye iwabo, umuryango wange uhura nuwe, Dufata irembo yewe mpita ntanga ni nkwano, namukoye inka ebyiri harimo nihaka, ako kanya mpita ntanga n’amafaranga ibihumbi 300 yimfatarembo none umunsi w’ubukwe urageze reba ibyo ankoreye. ubu ni ubuhemu"

Alex asobanura ko amaze gutanga ibyo we yasabwaga hemejwe amataliki y’Ubukwe nyirizina, hemezwa ko kuwa 13 Mutarama 2022 bazajya Mumurenge naho kuwa 5 Gashyantare 2022 ubukwe bukaba agacyura Umugore we.

Ibi niko byaje kugenda kuko kuwa 13 Mutarama koko bagiye mumurenge barashyingirwa muburyo bwemewe n’amategeko ndetse imyiteguro y’ubukwe nyirizina irakomeza kugeza kuwa 4 Gashyantare ubwo ibintu byose byahindukaga zero nyamara haburaga amasaaha macye ngo ubukwe bube.

Ati" Ngewe Scovia twaravuganaga kubijyanye nimyiteguro ndetse nibindi, numva tuvugana ntakibazo, yewe no kuwa 4 Gashyantare kumugoroba twaravuganye turi gupanga uko ibintu bizagera murugo rushya, tunapanga ibijyanye no kwipimisha Covid-19,ariko ngeze hano iwabo naba bantu bose bamperekeje barambwira ngo Umugore wange yaburiwe irengero."

Uyu mugabo avuga ko amakuru yuko umugore we yaburiwe irengero yayabwiwe na Musaza w’Umugore we witwa Rutayisire Ati" Nka saatanu zijoro Musaza we yarampamagaye, arambwira ngo Umugore wawe twamubuze, nti se umuntu ntago ari igipesu muri gushaka, kandi nange mukanya twavuganaga. nkeka ko ashobora kuba yasomye agacupa ndamwihorera nikomereza imyiteguro kuko ubukwe bwari bube mugitondo"

Alex wari wabucyereye kumunsi wubukwe akabura umugeni we

Bukeye kumunsi w’Ubukwe nyirizina, Alex nabamuherekeje bose bageze iwabo w’Umukobwa basanga ntamyiteguro namba, ntaninyoni itamba, gusa kumurongo wa telefone alex yahamagawe kenshi ndetse abwirwa ko ubukwe butakibaye kubera ko umukobwa wagombaga kurongorwa yaburiwe irengero.

Uyu mugabo yabwiye uyu muyoboro ko ikigiye gukurikiraho ari ukwiyambaza amategeko ndetse ko agomba gusubizwa ibyo yatanze byose kandi nubwo bagiye mumurenge amukoreye ubugome bukomeye.

Abantu bari bitabiriye ubukwe bari benshi

Benshi mubari baraho bacyekaga ko icyaba cyateye uyu mugore kubura aruko wenda yaba yarabonye umugabo afite imitungo hanyuma agahitamo ko bakora umurenge gusa kugirango azake gatanya hanyuma bagabane 50 kuri 50 imitungo y’Umugabo. gusa ibi byose byari ibitekerezo by’abantu kugiti cyabo kuko ntawari wakamenye impamvu nyirizina yatumye umugore ahunga.

Umugore yaje kuboneka!

Nyuma yiminsi itatu ibi bibaye, Musabwa Scovia wagombaga kurongorwa kuwa 5 Gashyantare uyu mwaka, yavuye imuzi nimuzingo icyabimuteye ndetse anahamya ko umugabo ibyo yavuze byose ari ibinyoma kandi ko ariwe wagize uruhare mugutuma ubu bukwe butaba.

Ati" Impamvu ubukwe butabaye ndetse ngahitamo guhunga ni ukubera umugabo, yarampemukiye habura iminsi mike ngo ubukwe bube"

Uyu mugore avuga ko mugihe imyiteguro yaririmbanije, yaje kumenya ko uyu mugabo bari bagiye kubana afite undi mugore ndetse n’umwana ibintu atigeze amubwira mugihe cyose bamaranye bakundana. Ati;" Alex twakundanye imyaka hafi itatu, twemeranywa kubana. numvaga mukunzi kandi ntacyambuza kumubera Umugore. narabimwemereye yewe rwose nibyo yasabwaga gukora arabikora. dufata italiki y’ubukwe, tujya Mumurenge ibyo byose byabaye mbyishimiye nk’umukobwa ugiye kurongorwa kugeza kumunsi wanyuma kuwa 4 Gashyantare ubwo namenyaga ubugome bwe no kumpisha ikintu gikomeye atigeze ambwira Mugihe cyose twamaranye".

Scovia n’umugabo we ubwo bavaga mumurenge
Scovia avuga ko habura iminsi 3 ngo ubukwe bube yahamagawe na numero atazi akamubwira ko umugabo bagiye kubana uko amubona atariko ari ndetse ko yarwanye na RIB ikaba yamufunze. Ati" Kuwa 2 Gashyantare nahamagawe na Numero ntazi, arambwira ngo umugabo wawe uramuzi, nti ndamuzi. ati nonese ubu uziko amaze kurwana ndetse na RIB yamufunze ? Ndamusubiza nti wibeshya. aba arakupye. ndangije mpamagara umugabo ndamubaza nti ese bite ? ati nibyiza! urihe se? ati ndi murugo. nti uri murugo ? ati yego. rero hari umuntu warumpamagaye arambwira ngo bagufunze! aransubiza ngo ubwo se baba bamfunze nkaba nkwitabye ? ndavuga nti nibyo koko"

Avuga ko aytekereje ko uwo muntu wamuhamagaye ari muri bamwe baba batishimiye ko kakanaka yakora ubukwe mbese bemmwe bavuga ngo ntabutaha butagezwe intorezo "Sinabyitayeho."

Scovia avuga ko nawe yakomeje imyiteguro ndetse numuryango we rwose ntakibazo. maze bigeze kuwa 4 Gashyantare, umu pasitori wagombaga kubashyingira yaje iwabo kumureba, amubwira ko ibintu bihindutse atakibashyingiye.

Ati" Pasitori yaje kundeba murugo, ambwira ko atari budushyingire, mubaza impamvu ambwira ko atashyingira umugabo ukubita umugore n’umwana. mubaza uko byagenze ambwira ko umugabo tugiye kubana asanzwe afite undi mugore n’umwana akaba anabishyurira inzu babamo ndetse ko kuwa 2 Gashyantare ariho yarayeari nabwo yarwanaga nuwo mugore we akanakubita uwo mwana babyaranye"

Musabwa Scovia wagombaga kurongorwa akaburirwa irengero!

Scovia avuga ko yahise yumva ahungabanye ariko yanga kwizera ibyo uwo mukozi w’Imana amubwiye yihamagarira umugabo we nyirizina.Ati" nahise mpamagara umugabo wange, ndamubwira nti ese ibyo ndikumva nibyo ? aransubiza ngo ibyo ntabirenze! nti ese ufite undi mugore ? ati ndamufite ninawe twagiranye akabazo ndamukubita ariko ntakibazo kirimo ndetse nubukwe bugomba kuba"

Musabwa avuga ko yahise amubwira ko ubukwe butakibaye ndetse ko abivuyemo, umugabo we akamusubiza ko yabyanga yabyemera ubukwe bugomba kuba.

Uyu mu pasitori ngo yahise ajya kubibwira umuryango wa Musabwa Scovia bahamagara na Musabwa nyirizina baramuganiriza bamubwira ko yakwihangana ubukwe bukaba ko kubyara ari ibisanzwe kubasore dore ko mugihe bakiri ingaragu ko bakunda gukubagana cyane.

Aya masomo babwiraga Scovia yaje kuyumva abasezeranya rwose ko abyemeye inama irarangi imyiteguro irakomeza. gusa ngo bigeze kumugoroba aryamye umutima uranga yibaza byinshi birimo kuba agiye kubana n’Umugabo ukubita Umugore, Kuba yaramubeshye ntamubwire ko afite umugore ndetse n’umwana mugihe cyose bamaranye kubyakira biranga.

Avuga ko yahise ashaka uko agomba gucika iwbo ko aho kubabara ubuzima bwe bwose yahitamo kubabaza no gutuma umuryango we utukwa ariko byakanya gato kuruta kubabara ubuzima bwe bwose. ati" Nahise mbwira murugo ko ngiye kwisokoresha imisatsi. barambwira ngo nyjyane na Marainne, mbabwira ko hari abandi bakobwa bagiye kumprekeza bari kumuhanda. ubwo nashakaga ko Maraine atamenya ko ngiye gucika. nahise ngenda kuva ubwo kugeza uyu munsi"

Musabwa yavuze ko atakwemera kubana nuyu mugabo kuko kuva icyo gihe kugeza ubu nabwo umutima we utarabyakira.


Comments

Reverien 11 February 2022

Mbega inkuru ibabaje!
Ariko mbasabe ikintu kimwe; nimushake abaranga muri ubu bukwe mubatubarize niba batarigeze bamenya biriya bintu byose cyangwa niba barabimenye bakicecekera.


10 February 2022

Ubukwe bushingiye ku kinyoma ntibuba bwabaye haba mu Mateko ndetse no muri Kiriziya cyangwa Itorero. Uwo mukobwa yafashe umwanzuro nyawo. Naho ibintu byo umuryango wabisubiza.


10 February 2022

Ubukwe bushingiye ku kinyoma ntibuba bwabaye haba mu Mateko ndetse no muri Kiriziya cyangwa Itorero. Uwo mukobwa yafashe umwanzuro nyawo. Naho ibintu byo umuryango wabisubiza.


koko 10 February 2022

Ariko ndumva uyu mukobwa yarafashe icyemezo cya kigabo kuko kwishora murushako n’umugabo udafite ukuri ntacyo byamumarira kuko byamwangiriza ubuzima,imitungo ntacyo ivuze udafite amahoro.urumva uwo mugabo ni incabiranya kuko iyo aza kubwiza ukuri umukobwa mbere ntekerezako nta kibazo yari kugira,ariko urugo rwubakiye ku kinyoma ntiruramba pe.


FeyBaby 10 February 2022

Uretse no kuba mwamusubiza ibye yatanze, ariko rwose simbona ko urimo umugore.
None se bwo uretse amanyanga, ubu mu myaka itatu izo nkuru ni ubwa mbere wari uzumvishe? Abatekamutwe babaye benshi kweli.