Print

Amavubi yatangiye 2022 asubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022 Yasuwe: 673

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA, rugaragaza ko ikipe y’igihugu ya Senegal ari yo ya mbere muri Afurika ikaba iya 18 ku Isi yose.Ni mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 136 ku Isi rukaba urwa 40 muri Afurika.

U Bubiligi,buracyayoboye Isi mu mupira w’amaguru,umwanya bumazeho igihe kinini nubwo butajya butwara ibikombe.

Muri CECAFA: Uganda(84),Kenya(104) na Tanzaniya(132),Sudan(133).

Amavubi yasubiye inyuma umwanya umwe kuri uru rutonde cyane ko mu kwezi k’Ukuboza rwari kuwa 135.Mu Ugushyingo 2021 rwari ku mwanya wa 133.