Print

Yiyemeje kurira cyane kugeza igihe Davido azamusohokana i Dubai

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022 Yasuwe: 2435

Abafana benshi bakunze gukora ikintu cyose kugira ngo babone ibyamamare bakunda cyangwa bamarane nabyo igihe kinini bifuza.

Muri Nijeriya, umukobwa ukiri muto yarahiye ko atazahagarika kurira kugeza igihe Davido azamujyana i Dubai bari mu ndege y’uyu muhanzi bwite.

Uyu mugore yasangije videwo ye kuri Instagram,arimo arira amarira menshi kandi y’ukuri.

Yanditse ati: "Sinzigera ndeka kurira kugeza igihe nzasohokana na Davido mu ndege ye bwite i Dubai."

Umuhanzi Davido n’umwe mu bakunda abafana be gusa ntabwo arasubiza ubusabe bw’uyu mukobwa umukunda cyane.