Abafana benshi bakunze gukora ikintu cyose kugira ngo babone ibyamamare bakunda cyangwa bamarane nabyo igihe kinini bifuza.
Muri Nijeriya, umukobwa ukiri muto yarahiye ko atazahagarika kurira kugeza igihe Davido azamujyana i Dubai bari mu ndege y’uyu muhanzi bwite.
Uyu mugore yasangije videwo ye kuri Instagram,arimo arira amarira menshi kandi y’ukuri.
Yanditse ati: "Sinzigera ndeka kurira kugeza igihe nzasohokana na Davido mu ndege ye bwite i Dubai."
Umuhanzi Davido n’umwe mu bakunda abafana be gusa ntabwo arasubiza ubusabe bw’uyu mukobwa umukunda cyane.