Print

Neymar Jr wari umaze amezi 2 adakina yakoze imyitozo yo kwitegura Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022 Yasuwe: 631

Nyuma y’amezi 2 adakina kubera imvune, umukinnyi Neymar Junior yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be muri PSG bitegura umukino ubanza wa 1/16 cya Uefa Champions League aho bazakira Real Madrid kuwa 15 Gashyantare 2022.

Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, Neymar Jr yagiriye imvune ikomeye mu mukino wa shampiyona batsinzemo Saint Etienne 3-1 kuwa 28 Ugushyingo 2021.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 88, Neymar yaje kugira imvune ikomeye y’akagombambari nyuma y’uko umukinnyi wa Saint Etienne yamuteye tackle amubuza gutwara umupira, ikirenge cy’ibumoso cyahise kimera nk’icyihinnye.

Abaganga bahise bihutira mu kibuga ngo barebe uko ameze aho yaje no gusohorwa mu kibuga ku ngobyi,nyuma agaragara agendera ku mbago.

Mu gihe habura iminsi itanu ngo rwambikane hagati ya PSG na Real Madrid muri 1/16 cy’irangiza, kuri ubu I Paris hari ibyishimo kubera uyu mukinnyi wagarutse.

Ku ruhande rwa Madrid, impungenge ni zose ko rutahizamu Karim Benzema igenderaho ashobora kutaboneka nyuma yo kuvunika imvune y’ibyumweru bibiri yagize ishobora kumubera ikibazo.

Neymar Jr yari amaze iminsi akora imyitozo ku giti cye,yagaragaye kuri Camp des Loges akorana imyitozo n’abandi bakinnyi bo mu ikipe ya Mbere ndetse siwe wenyine wagarutse kuko Angel Di Maria na Leandro Paredes bataherukaga nabo bagarutse mu myitozo.