Print

Umufundi yahanutse ku nyubako ya La Bonne Adresse ari kubaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022 Yasuwe: 3094

Umufundi Ntibaziyaremye Ferdinand w’imyaka 39 wubakaga inzu ku nyubako ya La Bonne Adresse, ya Higiro Martin, yahanutse ku nzu y’igorofa rya kabiri maze yikubita hasi abanza umugongo, ahita ajya muri koma.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Nyarugenge,Akagari ka Kiyovu ,Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko ibyo bikimara kuba yihutanywe kwa muganga na Ambulance,imugeza ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge kugira ubuzima bwe butabarwe .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Murekatete Patricicie, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aya makuru yayamenye maze akihutira kujyayo kugira ngo atabarwe hakiri kare.

Ati “Twabimenye nanagiyeyo,yararimo yubaka ahanuka ku gikwa maze yikubita hasi ariko yajyanywe kwa muganga.”

Murekatete yasabye abantu bubakisha inzu kujya bafata ubwishingizi.

Ati “Icyambere ni ukureba ko bari mu bwishingizi, Impanuka nkiriya iyo ibaye,iyo bari mu bwishingizi,(Assurance ) irabikurikirana.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo icyateye iyi mpanuka , ari uko yari yicaye ku mbaho kuri etaji ya kabiri, maze zacika, agahita amanuka.

Inkuru ya UMUSEKE


Comments

Eugene Kabahizi 11 February 2022

Mbere yo utekereza ubwishingizi hakagombye gushyirwaho ingamba zihamye zo gukumira impanuka