Print

Perezida Biden yasabye Abanyamerika bari muri Ukraine gutaha igitaraganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2022 Yasuwe: 679

Perezida Joe Biden wa Amerika yasabye abanyamerika bose bakiri muri Ukraine kuva muri iki gihugu ako kanya kuko ibitero by’ingabo z’Uburusiya byugarije.

Biden yavuze ko ashobora kohereza ingabo guhungisha abanyamerika mu gihe Moscow yaba iteye.

Yaburiye ko "ibintu bishobora kumera nabi cyane vuba vuba" muri ako karere.

Uburusiya bwahakanye kenshi imigambi iyo ariyo yose yo gutera Ukraine nubwo bwohereje ingabo zirenga 100,000 ku mupaka.

Ubu batangiye imyiyerekano ya gisirikare bafatanyije na Belarus, naho Ukraine ubu irashinja Uburusiya kuyifungira inzira igera ku nyanja.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, bivuga ko bishaka gushimangira "umurongo utukura" kugira ngo uyu muturanyi atinjira muri NATO.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson kuwa kane yavuze ko Uburayi buri mu kibazo gikomeye cyane cy’umutekano kuva mu myaka za mirongo ishize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yasabye abanyamerika muri Ukraine kuhava ako kanya.

Biden yabwiye NBC News ati: "Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha.

"Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini cyane ku isi. Ni ibintu bitandukanye kandi ibintu bishobora kumera nabi vuba."

Abajijwe aho byaba ngombwa ko yohereza ingabo guhungisha abanyamerika, Biden yasubije ati: "Iyo ni intambara y’isi igihe abanyamerika n’abarusiya batangira kurasana. Turi mu isi itandukanye kurusha ikindi gihe cyose mbere."

Hagati aho abategetsi ku isi bakomeje inzira zose za dipolomasi zo kubuza intambara kuri Ukraine.

Mu ijoro ryo kuwa kane, Uburusiya na Ukraine byatangaje ko byabaniwe kumvikana nyuma y’umunsi wose baganira bahujwe n’abategetsi bo mu Budage n’Ubufaransa ku kurangiza ikibazo cy’abashaka kwiyomora kuri Ukraine mu burasirazuba.

Aya makimbirane ageze aha nyuma y’imyaka umunani Uburusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea. Kuva icyo gihe, igisirikare cya Ukraine kiri mu ntambara n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba hafi y’imipaka y’Uburusiya.

None kuwa gatanu minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Ben Wallace arahura na mugenzi we Sergei Shoigu i Moscow.

Mbere yo kugenda, Wallace yemeje ko Ubwongereza buri guha ibikoresho bya gisirikare leta ya Ukraine. Yavuze kandi ko ari ngombwa kwerekana ko ibihugu bigize NATO "bitazatatanywa n’aya makimbirane".

Hagati aho, Ukraine ubu irashinja Uburusiya gufunga inzira yayo igera ku nyanja y’umukara mu gihe Uburusiya buri kwitegura imyitozo y’ingabo zirwanira mu mazi.

Uburusiya bwaburiye abagera ku mwaro w’inyanja y’umukara n’inyanja ya Azov ko hazaraswa za misile n’imizinga iremereye mu myitozo yo mu cyumweru gitaha.

Ukraine ivuga ko ahantu "hanini cyane ibyo bizakorerwa bituma ibikorwa byo kuri izo nyanja zombi bidashoboka".

Iyo myitozo ku mwaro wo mu majyepfo ya Ukraine wiyongereye ku minsi 10 ishize y’imyotozo ya gisirikare ubu iri gukorwa muri Belarus mu majyaruguru ya Ukraine.

Hari ubwoba ko niba Uburusiya buteye Ukraine, iyi myitozo ituma ingabo zabwo zigira ubushobozi bwo gutera umurwa mukuru Kyiv mu buryo bworoshye.

Uburusiya buvuga ko ingabo zabwo nizirangiza imyitozo zizasubira mu bigo byazo.

Moscow ivuga ko idashobora kwemera ko Ukraine - yahoze muri repubulika y’Abasoviyeti kandi ihuriye kuri byinshi mu muco n’imibanire n’Uburusiya - umunsi umwe izajya muri NATO.

Uburusiya bumaze igihe bushyigikiye inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Ukraine kuva mu 2014. Abantu bagera ku 14,000 - barimo abasivile benshi - bamaze gupfa mu mirwano n’izo nyeshyamba.

BBC