Print

Ihere ijisho amafoto y’isaba rya Pogba wavuzwe mu rukundo na Shaddyboo ryitabiriwe n’ibyamamare[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 February 2022 Yasuwe: 3730

Uyu musore wanakiniye makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Police FC na Musanze FC, ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku ya 10 Gashyantare 2022 ,nibwo yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine bamaze igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo , mu muhango wabereye mu busitani bwa Sunday park Kacyiru.

Ibi bikaba byabaye bikurikirana no kuba Pogba yari amaze iminsi arimo kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’amashusho yafashe Hagenima Samuel, umukarani wakoreraga mu isoko rya Nyarugenge mu mujyi akaza gutuma ubuzima bwe buhinduka.

Muberuka Rachid uretse kandi kuba yarakinnye umupira w’amaguru no kuba ari nyiri Pogba Foundation, akaba yaranagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zagiye zica ibintu nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n’izindi zinyuranye.