Print

Nyanza: Polisi yarohoye imirambo y’abantu barohamye mu mazi

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 11 February 2022 Yasuwe: 1066

Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, Mu gikondo kandi cyo kuwa 10 Gashyantare Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage n’imiryango ya banyakwigendera bari babuze uko babona imibiri ya banyakwigendera ngo ishyingurwe aribwo Polisi yihutiye gukuramo iyo mibiri.

SP Kanamugire yagize ati " Harindintwari yaguye mu mazi arimo kuroba Mu rukerera rwa taliki ya 10 Gahyantare, uwo bari kumwe yagerageje kumurohora ariko biranga." akomeza avuga ko bakangurira abarobyi kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanambaye umwambaro wabafasha kwirinda kurohama ariwo bita (LIFE JACKET).

Abaturage kandi bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’ibyuzi biri aho baguwe, mu rwego rwo gukumira impanuka yahabera ikaba yahitana Umuntu.

BWIZA