Print

Biryogo ahazwi nka Tarinyota ubu hari kwitwa Miami

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 11 February 2022 Yasuwe: 1974

Hamwe mu hazwi cyane mu mujyi wa Kigali nka tarinyota mu biryogo, kuri ubu abantu benshi basigaye basohokera, bakahidagadurira ari nako bahafatira amafunguro atandukanye aherekejwe n’ibyo kunywa, abahatuye bakomeje kwishimira ibi byiza bimaze kugera muri ako Gace, ndetse kuri ubu hari nabasigaye bahitirira "MIAMI", umujyi uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yaho umujyi wa Kigali utangaje ko watangiye gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, Biryogo ni kamwe mu duce bahereyemo aho Umujyi wa Kigali urimo kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone, ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Ubusanzwe Biryogo ni agace gasanzwe karangwamo urujya n’uruza rw’abantu bitewe n’ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi bwa Thé Vert n’ibindi binyobwa bitandukanye. Bamwe mu bahavukiye bagaragaza ko bishimiye cyane icyemezo Umujyi wa Kigali wafashe cyo kuhahindura (Car Free Zone).

REBA UKO MU BIRYOGO HAMAZE GUHINDURWA AGACE NYABURANGA


Biryogo ni uku izaba isa mu minsi iri imbere

Hari abasigaye bahita Miami kubera ukuntu hasigaye hameze