Print

Umukobwa wahaye umukunzi we impyiko yenda gupfa ari mugahinda gakomeye nyuma yo kumuca inyuma

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 February 2022 Yasuwe: 1175

Umukobwa witwa Colleen Le w’imyaka 30 y’amavuko, yatanze ubuhamya bubabaje avuga ko yatanze impyiko ye imwe, kugira ngo ifashe umuhungu bakundana kuko yari arembye kubera indwara y’impyiko yari yaramufashe akiri muto ,nyuma uwo musore akaza kumuhemukira bikomeye.

Uwo muhungu wakundanaga na Colleen atashatse kuvuga amazina, ngo yafashwe n’indwara y’impyiko ku myaka 17 y’amavuko gusa, uhereye ubwo akajya afashwa n’imashini (dialysis treatment) kuko impyiko ye yakoraga munsi ya 5%.


Colleen Le w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko yatanze impyiko ye imwe, kugira ngo ifashe umuhungu bakundana kuko yari arembye.

Colleen ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko yafashe icyemezo cyo guha umukunzi we impyiko imwe, nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko ashobora kuyimuha bigakunda, kandi bombi bamaze kubagwa bahise batangira gukira neza ari uwatanze n’uwahawe impyiko.

Nyamara hashize amezi icumi gusa icyo gikorwa kibaye, Colleen avuga ko uwo muhungu yatangiye kumuca inyuma, amushinja ko ashyira imbere ibyo kuba yaramuhaye impyiko, ngo agamije kwigaragaza neza.

Colleen yaje gutangaza inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga. Muri videwo imwe yagize ati“ Nafashe umwanzuro wo kwipimisha ngo ndebe ko duhuza, kuko numvaga ntashaka kumubona apfa. Numvaga bimpangayikishije”.

Muri videwo yakurikiyeho, Colleen yasobanuye uko ubuzima bw’urukundo rwabo rwatangiye guhinduka, ubwo uwo muhungu bakundanaga yajyaga mu birori ahitwa i ‘Vegas’ hamwe n’itsinda ry’abantu bo mu rusengero yasengeragamo nyuma y’amezi arindwi ahawe impyiko.

Icyo gihe Colleen avuga ko yumvaga ntacyo bimutwaye kuko yari azi ko umukunzi we ari umukirisitu, yikomereza ibyo kwiga no gutegura ikizamini. Nyuma Colleen avuga ko yaje kubabara cyane, ubwo umukunzi we avuye muri ibyo birori, yamwibwiriye ko yamuciye inyuma.

Yagize ati “Nyuma twarabitonganiye, ndamubabarira muha amahirwe ya kabiri. Nyuma y’amezi atatu ibyo bibaye, yahise avuga ko ibyo gukundana abihagaritse,ko niba twararemewe kuzabana, Imana izongera ikaduhuza.”

Icyo gihe Colleen avuga ko yumvaga ntacyo bimutwaye kuko yari azi ko umukunzi we ari umukirisitu

Nyuma Colleen yaje kuvuga ko uwo muhungu bakundanaga yamukuye mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Abakurikira Colleen ku mbuga nkoranyambaga bamubwiye ko yagize neza kurokora ubuzima bw’uwo muhungu, ariko abenshi bavuga ko kuva yaragiye, bivuze ko n’ubundi atari amukwiriye.