Print

Umunyemari Rujugiro na Leta y’u Rwanda bongeye kuburana mu rukiko rwa EAC

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 11 February 2022 Yasuwe: 3482

Ni ubujurire bwatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’urukiko cyo ku wa 20 Ugushyingo 2020, rwanzuye ko Leta yakoze amakosa ubwo yatangiraga gucunga inyubako ya UTC nk’umutungo wasizwe na bene wo mu 2013.

Ni inyubako yaje gutezwa cyamunara ku wa 25 Nzeri 2017, kugira ngo hishyurwe ibirarane by’imisoro isaga miliyari imwe yo mu 2011 na 2013. ni mugihe inyubako ya UTC yaguzwe na Kigali Investment Company kuri miliyali 6.8 Frw.

Urukiko rwa mbere rwanategetse Leta guha UTC amafaranga y’ubukode yakiriwe guhera ku wa 1 Ukwakira 2013 kugeza ku wa 27 Nzeri 2017, no gutanga indishyi ya $500,000 izajya yunguka 6% ku mwaka kugeza itanzwe yose.

Mu iburanisha ryo mu bujurire, Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa za Leta Nicholas Ntarugera na Ntwali Emile.

Ntarugera yavuze ko urukiko rwa mbere rwakoze amakosa mu kwemeza ko ikirego cyatanzwe ku gihe.

Icyemezo ku micungire y’imigabane ya Rujugiro ngo cyafashwe ku wa 29 Nyakanga 2013 aho kuba ku wa 2 Ukwakira 2013 nk’uko byashyikirijwe urukiko. Ikirego cyatanzwe ku wa 22 Ugushyingo 2013, bivuze ko amezi abiri ateganywa n’itegeko yaba yararenze.

Nyamara mu rubanza mu rukiko rwa mbere, urukiko rwemeje ko icyabaye ku wa 29 Nyakanga yari inama ku micungire y’imigabane ya Rujugiro, mu gihe haburanwa igihe leta yatangiriye gucunga UTC.

Hatangajwe ko ku wa 2 Ukwakira 2013 aribwo Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo yandikiye abantu bakodeshaga muri UTC, ibamenyesha ko ubu iri mu maboko yayo.

Leta ariko yasobanuye ko itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ni uko abanyamategeko barimo kuburanira UTC, Francis Gimara na Hannington Amol, badakwiye kwemerwa kubera ko hatagaragajwe icyemezo cya UTC kibashyiraho.

Ahubwo ngo bashyizweho na Rujugiro usanzwe ari umunyamigabane munini muri icyo kigo, ku buryo Urukiko rukwiye gukuraho icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

Intumwa ya Leta Ntwali we yavuze ko Guverinoma ifite inshingano yo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, by’umwihariko y’abaturage batari mu gihugu.

Ngo umunsi Rujugiro yagarutse mu Rwanda azashyikirizwa imitungo ye.

Abanyamategeko ba UTC bo bavuze ko nta makosa urukiko rwakoze, kuko ikirego cyatanzwe bakimara kumenya ko UTC yatangiye gucungwa na Leta nk’umutungo wasizwe na bene wo.

Gimara yavuze ko kuba ahagarariye UTC bitanyuranyije n’amategeko, kuko afite uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwavoka, akunganira abantu n’ibigo mu nkiko.

Byongeye, UTC ngo ni ikigo cyanditswe mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko ruri kuburanisha uru rubanza.

Ahubwo ngo urukiko rwa mbere rwakoze amakosa kuko rutategetse ko UTC isubizwa ubukode n’inyubako yayo yagurishijwe, ndetse ngo ntirwagennye impozamarira ikwiye.

Basabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.

Ntabwo igihe urukiko ruzatangariza icyemezo cyarwo cyatangajwe, ariko uru rubanza ruzakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare, 2022.

Rurimo kuburanishwa n’abacamanza barimo Nestor Kayobera (Perezida), Geoffrey Kiryabwire (Visi Perezida), Sauda Mjasiri, Anita Mugeni na Kathurima M’Inoti.

UTC yashinzwe ku wa 20 Gicurasi 1997, ifite abanyamigabane barimo Rujugiro (imigabane 1933), Theoneste Mutambuka (imigabane 41), Tharcisse Ngofero (imigabane 4), Succesion Makuza Desire (imigabane 3) na Successsion Nkurunziza Gerard (imigabane 20).

Ni ikigo cyari cyubakiye ku muturirwa uri mu mujyi rwagati witwaga UTC, bavugaga ko bubatse kuri miliyoni $20 nubwo bishidikanywaho.

Mu rubanza rwa mbere, UTC yavuze ko kugeza mbere y’uko iriya nyubako itangira gucungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitugo yatawe mu 2013, yari itarakira ubutumwa bwa RRA buyimenyesha n’ibirarane by’imisoro.

Ahubwo ngo yari ifitiye Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyari 1.3 Frw.

Leta ariko ivuga ko Rujugiro atari kumenya neza iby’ayo madeni kuko yari hanze y’igihugu.

Ni mu gihe abunganira UTC bavuze ko iriya nzu yakodeshwaga nibura 120,000$ buri kwezi, ku buryo imibare yashyikirijwe urukiko yavugaga ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 yagombaga kuba yinjije miliyoni $5.6.

Ni amafaranga ngo yashoboraga kwishyura umwenda w’imisoro wa miliyoni $1.1 iyo uza kuba uhari.

Leta yavuze ko Rujugiro ajya kuva mu Rwanda atigeze agena ugomba gucunga imigabane ye, bityo yagombaga gukurikiranwa na Leta.

Inyungu yayo go yashyirwaga kuri konti izwi, ku buryo yari kuyisubizwa agarutse.

Ibyo kwishyura umwenda wa BK n’imisoro byo ngo ntibyagombaga kuba inshigano za Komisiyo cyangwa Leta, zari iz’abayobora ikigo, kuko Leta itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro gusa.

inyubako ya UTC yatejwe cyamunara igurwa na Kigali Investment Company kuri miliyali 6.8 Frw

TAARIFA


Comments

Kabaka 12 February 2022

Tsindagura leta yu Rwanda Rujugiro Oyeeeee.