Print

Musanze: Pasiteri wihakanye umugore n’umwana be yakozwe n’isoni bamusanze aho akorera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2022 Yasuwe: 2652

Mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, Haravugwa umupasiteri wabwiraga abakirisitu ko nta mugore n’umwana afite, ariko bagatungurwa no kubona umugore n’umwana uvuga ko ari uw’uwo mupasiteri, dore ko uwo mugabo yabataye agahungira ahandi ari naho yabereye Pasiteri.

Abaturage bo muri aka gace babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mupasiteri yababwiye ko nta mugore n’umwana agira ndetse ko nta nabo yigeze.

Uyu mupasiteri witwa David ariko we akavuga ko yitwa Samuel yataye umugore basezeranye mu mategeko yagurishije umutungo wabo w’amatungo magufi n’amafaranga yari kuri konti bari bafite ahita ajya gushaka indi nshoreke ku ruhande ata umuryango we.

Uyu mupasiteri yavuye ahitwa ku Kabaya mu karere ka Ngororero ajya mu karere ka Musanze aho yafashe inzu abamo ayihindura icyumba cy’amasengesho hanyuma benshi biganjemo abagore baramuyoboka birangira abaye pasiteri.

Umugore w’uyu mugabo amenye ko amwihakana yahisemo kumuzanira umwana n’ibimenyetso bigaragaza ko basezeranye,abari baje mu masengesho bariruka.

Uyu mugore yabwiye TV1 ati "Amafaranga yari konti yarayajyanye,hariho n’indaya yajyanye yo ku Gisenyi arayizana ngo aje kuyigira umugore ayiha ibihumbi 100 FRW.

Ntabwo njyewe namuteye,umugabo n’uwanjye twarasezeranye byemewe n’amategeko hanyuma ansahura ibyanjye ajya kubishakamo indi nshoreke.Ibyo nibyo nari nje kubaza."

Abo yasengeraga bavuze ko kwiruka kwabo gufite impamvu kuko yababeshye ko nta mugore n’umwana afite kandi yarabataye mu cyaro.

Aba bavuze ko mu masengesho Imana yababwiraga ko uyu mupasiteri afite umugore n’umwana ariko babimubaza akavuga ko bavangiwe na shitani ndetse ngo ubu bahise bamukuraho icyizere.

Aba bavuze ko batunguwe nuko afite umugore n’umwana ndetse ko ngo ubu ari ukwizera Imana kuko abavugabutumwa barimo abanyabinyoma.

Bwana Samuel wiyita Pasiteri, yavuze ko umugore we ariwe wamubereye mubi kuko ngo yamutaye ajya gusambana hanze bamutera inda niko guhitamo kumusiga akigendera.

Ati "Njye nzi neza ko yagiye adatwite nyuma y’aho aza kumbwira ngo aratwite.Abashyitsi hari uko babifashe ariko ndagira ngo mbabwire ngo umugore niwe uri mu makosa kuko yataye urugo."

Abayoboke b’uyu mugabo bavuze ko abantu b’ubu bakwiriye gushishoza kuko ngo abiyita abakozi b’Imana nabo hari ababa bakwiriye gusengerwa.


Pasiteri wahakanye ko atigeze agira umugore n’umwana bamusanze aho yigishiriza bafite n’ibimenyetso


Comments

Habimana Gerard 12 February 2022

Birikugaragara ko igihe tugezemo abiyita abakozi b’Imana abenshi baba bishakira indonye