Print

Ibyo wamenya kuri Loic Rwagasana wize mu Bwongereza wamaze gutandukana na Miss Nishimwe Naomie [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 February 2022 Yasuwe: 4368

Izina Loic Rwagasana mu myidagaduro yo mu Rwanda ntirimenyerewe cyane, gusa mu mwaka wa 2021 ryaratumbagiye cyane bitewe na Miss Naomie nyampinga w’ u Rwanda 2020, ukunzwe cyane n’abanyaRwanda.

Miss Naomie yarakunzwe bitagereranywa ku buryo yakoze amateka yo gutwara amakamba abiri muyahatanirwaga mu mwaka wa 2020, ubwo yatwaraga ikamba riruta ayandi rya Miss Rwanda, agatwara n’iry’umukobwa uberwa n’amafoto Photogenic.

Ibi byonyine ni bimwe mu byatumye aba icyamamare mu Rwanda atangira guhangwa amaso ndetse no gukurikiranwa umunsi ku munsi. Muri uko gukurikirana abantu benshi bakomeje guhanga amaso umusore witwa Loic Rwagasana, wakundaga gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa.

Ubundi Loic Rwagasana wari warihebeye Miss Nishimwe Naomie ni muntu ki?

Biragoye cyane kumenya uyu Loice Rwagasana bitewe n’uko atazwi cyane mu myidagaduro, gusa amakuru ye azwi cyane ni uko yarangirije kaminuza mu Bwongereza muri Lancaster i Lancashire.

Mu bigaragazwa n’amafoto ye hafi ya yose, ni umusore ukunda guseka ndetse akunda kuba ari kumwe n’abandi basore bazwi mu myidagaduro barimo na Calvin Karangwa ndetse n’impanga ye banahuje izina rya Karangwa.

Loic Rwagasana kandi aherutse gushavuzwa n’urupfu rw’inshuti ye, Nkusi Steve uherutse kwitaba Imana ndetse nk’uko bigaragara yababajwe n’urupfu rwa Kobe Bryant kuko n’ubundi asanzwe yiyita Mamba.

Hari andi mu mafoto abagaragaza bari kumwe na Mackenzies yose ndetse na Miss Naomie, n’abavandimwe bose banishimanye ubona ko baseka amasaro agaseseka.

Si abo gusa kandi kuko hari n’aho aba ari kumwe n’umusore uri mu rukundo n’umwe mu bavandimwe ba Naomie, Brenda unabarizwa muri Mackenzie, witwa David uzwi nka Dahveed_ns kuri instagram

Loic Rwagasana yarangirije kaminuza mu Bwongereza

Loic Rwagasana n’abasore b’inshuti ze barimo Karangwa