Print

Lt Gen Muhoozi Keinerugaba yavuze intambara yifuza kubona hagati ya Uganda n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2022 Yasuwe: 5410

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezda w’icyo gihugu,Yoweri Kaguta Museveni,yavuze ko intambara yonyine yakwifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza ubwiza bw’abakobwa/abagore bo mu bihugu byombi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter aho muri iyi minsi ari kwibanda ku mubano wa Uganda n’u Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,Gen.Keinerugaba yagize ati “Intambara rukumbi dukeneye hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abakobwa/abagore mu kwemeza abeza! Twari dukwiye kugira iryo rushanwa buri mwaka kandi rikabamo ibihembo.”

Gen Muhoozi yahise atangiza urugamba,ashyira hanze ifoto y’umugore we Charlotte Kainerugaba, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Bagabo namwe bagore, ndifuza kubona urugamba rushyushye.”

Yahise ashyiraho abaraza gutanga amanota hanyuma abagabo batandukanye batangira kugaragaza abagore b’Uburanga.

Uyu yasoje agira ati " Ariko hagati aho ndashaka kubanza kubereka ukwiye intsinzi kuri njye, iteka ni umugore wanjye Charlotte Kainerugaba.”