Print

IFOTO Y’UMUNSI:Abasenateri bagaragaye bubakira abatishoboye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2022 Yasuwe: 1156

Itsinda ry’abasenateri, kuri uyu wa Gatandatu, ryifatanyije mu muganda rusange n’abaturage bo mu Bweyeye i Rusizi.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bafatanyije n’abasenateri barimo Dushimimana Lambert na Dr Nyinawamwiza Laetitia muri uyu muganda rusange.

Muri iki gikorwa hatangiye kubakwa inzu ebyiri z’abaturage babiri batishoboye.

Hahomwe inzu z’abatishoboye bo mu tugari twa Gikungu na Nyamuzi muri uwo murenge ndetse hanasizwa ikibanza cy’ahazubakwa ubwanikiro bw’ibigori mu Kagari ka Kiyabo.

Iri tsinda ry’abasenateri ryanagiranye ibiganiro n’ababaturage ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bibazo by’umuryango aho basabye abagabo bo muri uyu murenge guhagarika burundu ingeso bamwe muri bo bari bafite yo guta ingo zabo bakajya ahandi bitwaje ko bagiye guhaha.




Comments

Kayitani 12 February 2022

Ndabona bakoze kubaka inzu nk,iyi


12 February 2022

Muzi kwisebya ubuse iyo mwigomwa igice cy’umushahara mukubaka inzu koko imbere y’utu tururi mukifotoza koko ndabagaye