Print

Kigali:Umukozi w’urukiko rw’Ubujurire yaguwe gitumo ari kwakira ruswa y’arenga miliyoni FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2022 Yasuwe: 3145

RIB yafatiye mu cyuho Karake Afrique ukora mu Rukiko rw’Ikirenga ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avance y’umuntu amwizeza ko ari ayo guha Umucamanza agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.

Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ubujurire. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

Karake nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ubujurire, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari “Umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire” (Greffier) ngo “nakomeza kuba umwana” no mu bujurire azongera atsindwe.

Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw "yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire".

Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye kandi ni uko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw’Umuvunyi, yakoraga nk’umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw’Ubujurire

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.

Ati “RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.”

Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano cy’ igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IGIHE


Comments

XX 22 November 2022

Muraho?

Ruswa ihishiriye iravuza ubuhuha munkiko pe! Muribaza impamvu umuntu aburana agaragaza ibimenyetso by’umwimerere agatsinda mu nzego z’ibanze babwiye undi muburanyi kwerekana ibimenyetso akabibura, umucamanza akavuga ngo aratsinze ashingiye ku kitasabwe urukiko. Wawundi ugaragaza ibimenyetso bihuje n’ukurikw’ikiburanwa akajurira, mu rukiko yajuririyemo rukavuga ngo aratsinze, rukamusabira indishyi ahokumuha icyo aburana. Yagera mu karengane ho rukavuga ngo urega nta shingiro afite,ngo karengane yagiriwe.

Yatakambira urukiko rw’ikirenga rugashingira kungingo ya 53, ntiruhe agaciro izindi ngingo ya 54 na 58 zifasha uwarenganye akamburwa umutungo we /uruhenu/ubutarika.

Mwadusabira Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza n’inzugo zivugurura amategeko, bagafungura inkiko ntizigarukire ku ngingo imwe irenganya abafite ukuri bitewe na ruswa zitangwa mu bufifiko. Iyo Urwego rw"umuvunyi rubonye akarengane kakemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ikuriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, biterwa n’iki ko Perezida yivuguruza agashyigikira imyanzuro y’urukiko imuvuguruza aho gufasha ufite ukuri akarenganurwa.


turasa 14 February 2022

Turaza kumubona yodegembya mu minsi mike