Print

Abakobwa 29 barimo undi ufite ubumuga nibo bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2022 Yasuwe: 3182

Uyu munsi nibwo hasojwe amajonjora yo kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare hatowe 29 bo mu mujyi wa Kigali.

Mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali,hiyandikishije abakobwa 190 kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa Kigali, gusa abagera kuri 117 ni bo bageze ahabereye ijonjora. Aha niho hiyandikishije benshi mu gihugu hose.

Abakobwa barimo abakinnyi ba filimi nka Fofo wo muri Papa Sava na Trecy bitabiriye iri rushanwa.

Akanama Nkemurampaka k’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kagizwe na Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa kakoze akazi katoroshye ko guhitamo abakobwa 29 muri 117 bitabiriye.

Buri mukobwa yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, avuga ku mushinga we ndetse n’akamaro kawo mu banyarwanda ari naryo zingiro ry’impamvu yamuteye kwitabira irushanwa.

Abakobwa 29 batoranyijwe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habibah [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Blandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115]; Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Mahoro Mukundwa Annet [Nimero 99], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81]; Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8].

Hari kandi Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Rauda [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80],Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

Muri iri jonjora ryo gushaka abazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda, habonestemo umukobwa witwa Umutoniwase Freddaufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu mukobwa wari wambaye numero 47, yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka yitwaje umusemuzi wamufashaga kumvikana nabo.

Umutoniwase yakoreshaga amarenga, noneho umusemuzi we akabwira abagize Akanama Nkemurampaka ibyo ashatse kuvuga.

Umurerwa Evelyine uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yamubajije uko abona abafite ubumuga bafashwe hano mu Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bakomeje kugenda bahabwa urubuga mu iterambere ry’igihugu kuko batagihezwa.

Yatanze urugero rwa Miss Rwanda.

Ati “Impamvu ni uko leta cyangwa imiryango iharanira inyungu z’abafite ubumuga byakoze ubuvugizi, abafite ubumuga bakabasha kwitinyuka.”

Yavuze ko umushinga we ari uwo guhuza uburezi na serivisi zitangwa zikajya zifasha kugira ngo abafite ubumuga nabo babashe kuzisangamo.

Umutoniwase yavuze ko naramuka yambitswe ikamba rya Miss Rwanda azafatanya n’abayobora iri rushanwa ndetse na Leta mu kugira ngo abashe gukora ubukangurambaga.

Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.