Print

Ubuyobozi bwa United bwananiwe kumvikana n’abakinnyi ku mutoza mushya wahabwa akazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2022 Yasuwe: 1430

Umuyobozi mushya wa Manchester United, Richard Arnold, ashyigikiye ko umusimbura wa Ralf Rangnick yaba Umuholandi Erik Ten Hag mu gihe benshi mu bakinnyi ba United bifuza ko Mauricio Pochettino wahoze atoza Spurs yaba ariwe uhabwa aka kazi kubera uburambe afite muri Premier League.

Bwana Arnold, wasimbuye Ed Woodward nk’umuyobozi mukuru kuri Old Trafford, yashimye ubuhanga umutoza wa Ajax, Ten Hag w’imyaka 52 yagaragaje ndetse arifuza kumuzana mu ikipe

Woodward yagerageje kuzana Pochettino amukuye imuri Paris Saint-Germain akimara kwirukana kwa Ole Gunnar Solskjaer mu Gushyingo umwaka ushize.

Ubwo yananirwaga,hashyizweho gahunda yo gusinyisha abakinnyi bakomeye muri Mutarama bazashobora gukorana na Poch nagera mu ikipe muri kamena uyu mwaka ariko nabyo ntibyakunze.

Umutoza w’agateganyo wa United,Rangnick witeguye kuba mu bujyanama igihe amasezerano ye yo kuba umutoza azaba arangiye, yemeza ko Ten Hag ariwe mutoza ukwiriye guhabwa aka kazi agatoza ikipe mu mushinga w’igihe kirekire.

Abakinnyi ba United biravugwa ko bifuza umutoza Pochettino umenyereye amarushanwa ndetse akaba yarakoze akazi gakomeye muri Premier League.

Gushiraho umutoza mushya sicyo cyemezo cyonyine gikomereye abagabo babiri bakomeye kuri Old Trafford.

United ikeneye cyane rutahizamu utyaye uyitsindira ibitego ndetse irifuza cyane Erling Haaland.