Print

Undi mukinnyi wo muri Premier League yashinjwe gukubita umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2022 Yasuwe: 1002

Umukinnyi ukina muri Premier League ariko utatangajwe amazina cyangwa ikipe akinira yatawe muri yombi azira gukubita umukunzi we nyuma yo guhamagara abapolisi.

Uyu mukinnyi, bivugwa ko yatwaye ibikombe mpuzamahanga, yatawe muri yombi n’abapolisi ubwo binjiraga iwe bahamagawe n’uyu mukobwa.

Bivugwa kandi ko uyu mukinnyi yoherereje ubutumwa bwuzuye ibitutsi uyu mukunzi we.

Uyu mukinnyi ngo yahaye akazi abanyamategeko be,mbere yo kwemera kumwishyura - bivugwa ko yamuhaga amafaranga abarirwa mu bihumbi birenga 100

Ibi bitangajwe nyuma y’aho umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United, Mason Greenwood, ufite imyaka 20, yatawe muri yombi arafungwa mu kwezi gushize akekwaho gufata ku ngufu, gukubita no gukangisha kwica umukunzi we

Ku munsi w’ejo, umwe mu baba mu mupira w’amaguru yabwiye The Sun ati: “Ibi birababaje cyane,kuko bije nyuma y’ibivugwa kuri Greenwood.

Muri uru rubanza, umukinnyi w’umupira w’amaguru yakoresheje amafaranga ye kugira ngo abunganizi be bamufashe bikemuke bitaragaragara mu bantu.

Bageze ku bwumvikane kandi bacecekesha umukobwa uvugwa kandi ahagarika ikirego.

Ibyo yaregeye [umukobwa] byari bikomeye, kandi harimo nibura ikirego kimwe cyo gukubitirwa mu rugo."

Polisi yemeje ko yahamagawe ariko umukinnyi nta kindi kibazo yahuye nacyo kuko "bumvikanye gukemura ikibazo we n’uyu mukunzi we".

Uyu mukinnyi ntiyashoboye gutangazwa kubera impamvu z’amategeko, yatawe muri yombi muri 2019 kandi ntakiri mu rukundo n’uyu wamureze.