Print

Abakinnyi 4 b’ikipe ya Youvia WFC barembye bajyanwa mu bitaro kubera gutsindwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2022 Yasuwe: 698

Nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru y’abagore 2022-23, abakinnyi 4 ba Youvia Women FC yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda,kubyakira byarabananiye bajyanwa mu bitaro.

Nkuko amakuru dukesha B&B FM UMWEZI abitangaza,abakinnyi bari barwaye ni:

1.Dukuzumuremyi M.Claire(wanatsinze ibitego 2 mu mukino wo kwishyura)
2.Muhayimpundu Ratifah (ukina hagati)
3.Umutoniwase Denise(ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso )
4.Tuyishimire Angelique(umukinnyi wo hagati)

Bukeye 3 barakize ariko Tuyishimire Angelique,we yagumye muri Koma n’ubu arwariye CHUK.

Ikipe ya Youvia WFC yari yizeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezerewe na Kayonza WFC ku giteranyo cy’ibitego 4-6 mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyakora mu mukino wo kwishyura,Youvia WFC yatsinze Kayonza WFC ibitego 4-2 ariko kuko yari yatsinzwe ibitego 4-0 mu wabanje,irasezererwa.

Amakipe yo mu Karere ka Kayonza,niyo yonyine yatsindiye kuzakina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru y’abagore 2022-23 kuko na IPM y’aho yasezereye AS Kabuye ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.