Print

Papa Sava yerekanye impano yifuza kwakira kuri uyu munsi w’abakundanye[IFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 February 2022 Yasuwe: 2340

Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Papa Sava muri Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yerekanye impano ari kwifuza kuri uyu munsi wahariwe abakundanye.

Uyu mukinnyi w’umuhanga Papa Sava yifashishije ahasanzwe hanyura ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ifoto igaragaza imishito ya brochettes iri mu ikoma, maze ahishura ko ariyo mpano y’ururabo ari kwifuza kuri uyu munsi w’abakundanye .

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto, Papa Sava yayiherekesheje amagambo agira ati « Nanjye uru nakwihangana nkarwakira! Siyo maroza harya cg ni Hibiscus Rosa sinensis »