Gen Muhoozi Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo akomeje kugaragaza byinshi mu bimurajishinga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ariko byagera ku Mukuru w’igihugu cy’u Rwanda bikaba akarusho.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa twitter kuri iki cyumweru taliki ya 13 Gashyantare, Yateye benshi amatsiko avuga ko abababazwa n’umubano we na Perezida Kagame atazi icyo bazakora nibumva yamuhaye Umurage we nkuko yabigarutseho.
Ati " Abantu bonyine bababajwe n’ubwiyunge bwanjye na Marume wanjye, ni abanzi bacu twembi! sinzi icyo bazakora mu gihe azaba ampaye umurage wanjye!"
Ni ubutumwa abenshi mu bakurikiranira hafi Umubano w’ibihugu byombi, bibajije ibirebana n’Umurage azahabwa na Perezida Kagame nubwo atigeze abigarukaho.
Gusa nanone ibikomejwe gutangazwa n’umuhungu wa Perezida Museveni, bishimangira ko Umubano w’u Rwanda na Uganda uri mu nzira nziza zo Gukemuka.
Ni mugihe kandi hari n’ababona uyu Mugabo nkuca amarenga yo kuzasimbura se k’ubutegetsi nkuko bikomeza Gutangazwa.
The only people who are hurt by my reconciliation with my uncle are enemies of both of us! I don't know what they'll do when he soon gives me my inheritance! pic.twitter.com/tqzovR5cP4
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 14, 2022
Muri iyi minsi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter aho akomeje kwibanda ku mubano wa Uganda n’u Rwanda.
Ariko ubundi uburyarya bw,Ananya Uganda buzashira?kagame ntagendere kumagambo y,uwo musinzi ahubwo arebane ubushishozi yibuke uko Museveni yabwiye habyarimana mbere y,uko RPF yinjira mu Rwanda
nashake azaguhe kigali ubu x ibyo so yaguhaye warabimaze??? wasanga azanakuduha.ukatuyobora ntawamenya.hari umurage urenze uwo x ushaka???