Print

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 14 February 2022 Yasuwe: 1124

Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

Rigira riti" Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze."

Mwaramutse,

Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y'umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Murakoze

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022

Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

Uyu muhanda ntukiri Gukoreshwa nkuko byemejwe na Polisi kubera imvura nyinshi

IGIHE


Comments

pascal 15 February 2022

Nibashyiremo ingufu kuko abatuye Ku Cyome bakeneye kujya RUBAVU cyangwa MUHANGA nibabatabare bave mu bwigunge.