Print

Pasiteri yishe ubukwe bw’abayoboke be abaziza ko basomanye habura iminsi 3 ngo bube

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2022 Yasuwe: 989

Umushumba w’itorero rya Deeper Life muri Nigeria,yahagaritse ubukwe bw’abayoboke be nyuma y’uko amenye amakuru ko umusore yasomye umugeni mbere y’iminsi itatu ngo bashyingiranywe.

Nk’uko byavuzwe n’uwatangaje iyi nkuru, ngo aba bombi bari bamaze gukora imihango gakondo,bangiwe gushyingirwa nyuma y’uko umukwe yemeye ko yasomye uyu mukunzi we we habura iminsi mike ngo ubukwe bwabo bube.

N’ubwo benshi basabye imbabazi uyu mupasiteri,yahagaritse ubu bukwe ku munsi nyirizina bwari kuberaho.

Uyu yagize ati "Pasiteri yanze gusezeranya mubyara wanjye ejo. Kubera iki? Kuko yasomye umugeni iminsi 3 mbere y’ubukwe. Aba bombi bari baramaze gushyingiranwa mu buryo bwa gakondo.....

Ikibabaje cyane nuko ari umusore wavugishije ukuri ko basomanye ari nabyo byatumye ibibazo bitangira.

Umusore abifashijwemo n’umuryango we, yateguye ubukwe bwose buhagarara ku munsi nyirizina bwari kuberaho. Bwapfiriye ku rusengero abantu bose bambaye.

Abantu bari kuri salle yari kuberaho umuhango wo kwiyakira bategereje abageni mugihe umuryango warimo kuboroga basaba pasiteri imbabazi ngo ntabuhagarike.Umugeni ntiyari atuye i Lagos kandi byasabye abantu be kugenda amasaha hafi 24 kugirango bitabire ibirori.

Uyu mwanditsi yavuze ko hari umukecuru wo mu muryango wabo wakoze urugendo rw’amasaha 12 ngo yitabire ubu bukwe ariko pasiteri akabwica.

Yavuze kandi ko uyu musore yababaye cyane ndetse agiye gutegereza ko pasiteri yisubiraho.