Print

Ibihugu 20 bihiga ibindi mu kugira ibyiza nyaburanga ku isi [URUTONDE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2022 Yasuwe: 3046

Raporo nshya y’ibihugu bifite ubwiza nyaburanga ku isi yashyize Tanzania ku mwanya wa 4 mu bihugu byiza ku isi n’amanota 6.90 ku icumi mu gihe na Kenya yaje mu bihugu 10 bya mbere byiza ku isi.

Raporo y’ibihugu bya mbere ku isi bifite ubwiza nyaburanga buhebuje yakozwe n’Ikinyamakuru Money.co.uk yashyize Kenya ku mwanya wa gatandatu n’amanota 6.7 ku manota 10.

Binyuze kuri raporo, Kenya ifite ibirunga umunani, imisozi itanu ihambaye cyane, ahantu 411 harinzwe, kilometero kare 170.887 z’amashyamba akurura imvura n’ibindi.

Ku rundi ruhande, Tanzaniya iri imbere ya Kenya,iyirusha ibirunga 3, imisozi cumi minini, ahantu 836 harinzwe, kilometero kare 387.944 z’amashyamba n’ibindi.

N’amanota 7,77 ku 10, Indoneziya nicyo gihugu cyiza cyane ku isi mu byiza nyaburanga,gikurikiwe na Nouvelle-ZĂ©lande (7.27), Colombia (7.16), Tanzaniya (6.98), Mexico (6.96),Kenya,India [6.54],France (6.51),Papua New Guinea (6.39),Comoros (6.22).

Guhera ku mwanya wa 11 hari:Ecuador (6.09),United States (6.03),Vanuatu (6.02),Japan(6.00),Solomon Islands (5.97),Italy (5.87),Philippines (5.80),Peru (5.66),Australia (5.65),Costa Rica (5.65).

U Rwanda kimwe na Brazil ntibyaje muri 50 bya mbere mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa 42 n’amanota asaga 4.


Comments

gigi 18 February 2022

U Rwanda muba mwarurase....murashaka bavuge ko rufite iki c