Print

Umubyeyi wari utunzwe no kotsa ibiribwa ku muhanda yigaraguye hasi ubwo yahabwaga akayabo n’abagiraneza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2022 Yasuwe: 5968

Umugore wotsaga ibiribwa bimeze nk’imineke muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yarize akanigaragura mu muhanda ubwo yari ahawe akayabo k’imfashanyo n’abagiraneza.

Uyu mugore yahawe akayabo k’ibihumbi 500,000 by’ama Naira n’abagiraneza bakoresha Instagram ariko binyuze ku mugore uyikoresha witwa Ahuozia uyikorsha.

Ubwo aba bagiraneza basangaga uyu mugore aho yagurishirizaga iki ihingwa cyokeje bakamuha aka kayabo k’amafaranga,yahise aryama hasi ararira.

Madamu Ahuozia washykirije uyu mugore aya mafaranga,yagize ati "Ku baterankunga bose, ndavuga cyane ko mbashimira ko mwamuhaye umugisha binyuze muri njye. Imana ikomeze ibahe byinshi n’ubukire.

Reba uko uyu mugore yishimiye akayabo yahawe:https://www.instagram.com/reel/CZ2OavOo-Dr/?utm_source=ig_embed&ig_rid=4abd53f8-062f-43fc-96d1-6f5439274b2c