Print

Nyabihu: Undi mutavu wariwe n’inyamanswa, abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi gukemura iki kibazo

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 15 February 2022 Yasuwe: 1061

Kuwa 4 Gashyantare 2022, nibwo inyamanswa y’inkazi yavugwagaho kwica imitavu yishwe n’inzego zishinzwe umutekano. ni nyuma y’igihe gito aborozi bororera mu nzuri zegereye pariki ya Gishwati-Mukura bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo k’inyamanswa z’inkazi zicaga imitavu yabo ndetse iyi nyamanswa ikaba yarimaze kwica imitavu ibarirwa kuri 99.

Iki kibazo kikaba cyari cyavuzweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Perezida Paul Kagame, basaba ko inzego zibishinzwe zigomba kwita kuri icyo kibazo kigakemuka mu maguru mashya.

Ku Cyumweru taliki ya 13 Gashyantare, Nyuma y’iminsi icyenda gusa iyi nyamanswa yishwe, mu Murenge wa Bigogwe hongeye kugaragara undi mutavu w’umugabo witwa Manzi Augustin w’imyaka 46 y’amavuko, bigaragara ko nawo wishwe n’inyamanswa ndetse bituma abaturage bamwe bemeza ko izi nyamanswa zikomeje kwibasira inka zabo zishobora kuba ari nyinshi mu gihe byakekwaga ko iyari imaze kwicwa ariyo yari yarabazengereje.

Mu kiganiro kihariye Rwandatribune dukesha iyi nkuru, yagiranye n’Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe Tebuka Gahutu Jean Paul. yatangaje ko ubuyobozi burimo gukangurira aborozi n’abashumba kubaka ibiraro byihariye by’iyo mitavu kugirango babashe kuzicungira umutekano mu gihe hakiri gushakwa umuti urambye w’icyo kibazo bitewe n’uko byagaragaye ko izi nyamanswa zibasira Imitavu gusa.

Yagize ati:”Ikibazo ntago kiri muri Bigogwe gusa kuko n’utundi duce twegereye ishyamba rya Gishwati kiriyo. Gusa twe nk’abayobozi b’Umurenge wa Bigogwe turimo kuganira n’Aborozi ndetse n’abashumba babo kugirango bubake ibiraro byihariye iyo mitavu igomba kujya iraramo ndetse tukanabasaba kuba maso bakazirinda kugirango nihagira iyo babona bahite bitabaza inzego z’umutekano zibegereye, kuko byakunze kugaragara ko iyo izo nyamanswa zasangaga bari maso baziteshaga zigahita zihunga.

Yashoje avuga ko kugirango iki kibazo gikemuke ari uko ba nyiri Inka n’ubuyobozi bubegereye babigiramo uruhare ndetse ko n’inzego zishinzwe umutekano ziteguye kubafasha mu gihe cyose bibaye ngombwa mu gukemura iki kibazo.

Taliki ya 8 Gashyantare, Ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi Bashya muri Guverinoma Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyari gihari kuva 2019, ndetse anasaba abo bireka kwihutira kugikemura mu maguru mashya Nyuma yaho asanze inzego z’ubuyobozi zari zizi iki kibazo nubwo kitakemutse burundu.

Inyamanswa iherutse kuraswa N’inzego z’umutekano Muri Nyabihu