Print

Kanye West [Ye] yoherereje Kim Kardashian indabyo za Rosa zuzuye imodoka kugira ngo biyunge [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022 Yasuwe: 1452

Mu kwizihiza umunsi w’abakundana Kanye West wifuza ubwiyunge yoherereje Kim Kardashian wahoze ari umugore we, imodoka yuzuye indabo z’iroza kugira ngo amugarukire.

Kuhereza izi ndabo byaje nyuma yamasaha make uyu muraperi atangaje ko akunda Kim n’abana babo bane nyuma y’amakuru yo gutandukana n’umukunzi we Julia Fox.

Kanye yashyize ahagaragara amafoto y’izi ndabo yohereje kuri konte ye ya Instagram, aho imodoka yazijyanye yari yanditseho ati: ’MY VISION IS KRYSTAL KLEAR’,akurikizaho indabo za roza.

Ye kandi yamenyesheje Kim hagati mu ifoto. Iyi ni St Valentin bizihije bombi batari kumwe kuva uyu mugore amusabye ko batandukana mu mwaka ushize ku ya 19 Gashyantare.

Iyi nyandiko niyo Kanye aheruka gushyira hanze ku byerekeye umuryango we. Mbere, Kanye yavuze ko yizeye ko we na Kim bazongera guhura.