Print

Novak Djokovic wa mbere ku isi muri Tennis yarahiye ko atazigera yikingiza Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022 Yasuwe: 395

Mu kiganiro na BBC, bwa mbere kuva yirukanwa muri Australia, Novak Djokovic yatangaje ko yiteguye gusiba amarushanwa komeye muri Tennis arimo French Open na Wimbledon kubera ko atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19.

Nimero ya 1 ku isi muri Tennis,yirukanywe muriAustralia mu kwezi gushize ndetse yirukanwa muri Australian Open nyuma y’aho Guverinoma y’iki gihugu ihagaritse viza ye kuko atikingije Covid.

Asobanura impamvu atigeze afata urukingo rwa Covid-19,uyu mugabo w’imyaka 34,yavuze ko yiteguye gusiba French Open na Wimbledon kubera imyumvire ye, ariko akavuga ko atari mu mutwe urwanya inkingo, ashimangira ko ashyigikiye "umudendezo wo guhitamo" wa buri wese.

Uyu munya Seribiya yatangaje ko atakingiwe Covid-19 mu gihe cyo guhangana na Australia ndetse ko nta na gahunda afite yo kwikingiza.

Yatangarije BBC ati: "Sinigeze ndwanya gukingira, ndumva ko ku isi hose, abantu bose bagerageza gushyira ingufu mu kurwanya iyi virusi kandi nkabona ko iyi virusi izangira vuba.

Inkingo birashoboka ko ari imbaraga zikomeye. Ndabyubaha rwose. Ariko buri gihe nashyigikiye umudendezo wo guhitamo ibyo ushyira mu mubiri wawe. Kuri njye ibyo n’iby’ingenzi, mu byukuri ni ihame ryo gusobanukirwa icyiza n’ikibi kuri wowe.

Njyewe nk’umukinnyi wabigize umwuga, buri gihe nasuzumye nitonze,ibintu byose mu guhabwa yaba ibiryo, amazi, ikintu cyose kiza mu mubiri wanjye nk’igitera imbaraga. Nkurikije amakuru yose nabonye nahisemo kudafata urukingo. ”

Yongeyeho ati: “Ndumva ingaruka z’icyemezo cyanjye. Imwe mu ngaruka z’icyemezo cyanjye nuko ntagiye muri Australia, nari niteguye kutajyayo.

Ndumva ko kubera kudakingirwa uyu munsi,ndashobora kujya mu marushanwa menshi.Icyo n’ igiciro niteguye kwishyura. ”

Abajijwe niba yiteguye gutakaza amahirwe yo gutwara ibikombe byinshi bya Grand slam kubera imyumvire ye, yagize ati: “Yego.”

Yongeyeho ko yiteguye kubura muri French Open na Wimbledon muri uyu mwaka - hanyuma abazwa n’umunyamakuru Amol Rajan,ngo " kubera iki?.

Ati: "Kuberako amahame yo gufatira ibyemezo umubiri wanjye ari ingirakamaro kuruta igikombe icyo aricyo cyose cyangwa ikindi kintu cyose. Ngerageza kurinda umubiri wanjye uko nshoboye kose.

Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo, gukora cyangwa kuvuga icyo yumva gikwiye. Ntabwo nigeze mvuga ko ndi muri uwo mutwe. Nta muntu numwe mu bikorwa byose,mu kibazo cyanjye na Australiya, wambajije uko mpagaze cyangwa igitekerezo cyanjye ku byerekeye inkingo. Nta muntu n’umwe. Ntabwo rero nashoboye kwerekana mu by’ukuri ibyo numva n’aho mpagaze.

Birababaje rwose ko habayeho iyi myumvire itari yo, umwanzuro udakwiriye wafashwe ku isi hose nkurikije ikintu ntemera na gato."

Kuba Djokovic yakwitabira French Open birashidikanywaho kandi bizaterwa n’amategeko agenga urukingo rwa Covid mu gihugu,ubwoiyi grand slam izaba igiye gukinwa kuva ku ya 22 Gicurasi kugeza 5 Kamena.