Print

RDC: Abarwanyi ba ADF barashinjwa kwica abasivili 7 muri Nobili

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022 Yasuwe: 164

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Gashyantare, byibuze abantu 7 barimo abagore babiri baguye mu gitero gishya cyitiriwe inyeshyamba za Allied Democratic Force (ADF) mu mudugudu wa Vunanga uherereye hafi ya Nobili, mu gace kaWatalinga (ku butaka bwa Beni), mu majyaruguru ya Kivu.

Nk’uko sosiyete sivile ibivuga,igitero cyabaye ku manywa. Abagizi ba nabi bishe abantu batandatu bakoresheje umuhoro undi baramurasa. Mu bahohotewe harimo abafashwe.

Amazu icumi yaratwitswe na farumasi irasahurwa.Ingabo zamenyeshejwe zagize icyo zitabara,haba imirwano n’abagabye igitero bahise bakizwa n’amaguru bata ibintu byasahuwe.

Umuvugizi w’ingabo muri kariya karere yavuze ko abarwanyi bane bishwe naho intwaro 4 zagaruwe zirimo intwaro ya RPG7 na AK47 eshatu.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’ibitero byinshi byibasiye abasivili bivugwa mu gace ka Watalinga mu byumweru bibiri.

Nibura abantu 7 baguye mu bitero bitandukanye byatewe n’inyeshyamba za ADF zo muri Uganda hafi ya Nobili, kuva igitero cyagabwa muri uyu mudugudu ku ya 2 Gashyantare.