Print

Rutahizamu Gray yatutswe n’umugore babyaranye umushinja kwirengagiza umwana babyaranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022 Yasuwe: 1207

Umunyamideli ufitanye umwana n’umukinnyi wa Everton,Demarai Gray, yamwise "papa utagize icyo amaze".

Katy Morgan, ufite imyaka 27, yagabye igitero kuri uyu mukinnyi wa Everton,amusaba kureka kwigira intangarugero ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko atarahura n’umuhungu wabo w’amezi 23.

Gray w’imyaka 25, atekereza ko yakundanye na Katy hafi umwaka,ariko avuga ko umubano wabo warangiye nyuma yo kumubwira ko atwite.

Yashyize hanze uburakari bwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Gray ashyize hanze amashusho y’umwana asangiye n’uwahoze ari umukunzi we Emma Hickman.

Katy yanditse ati: “Bashyire hanze bose cyangwa ubareke. Wibwira ko udafitanye umwana w’umuhungu nanjye kandi wemerewe gukomeza kumusuzugura, birahagije.

"Uhawe ikaze ryo kuba papa wapfuye nibyo ushaka byose."

Yongeyeho ati: “FYI [umuhungu wacu] agiye kuzuza imyaka 2 kandi ntabwo wigeze umubona. Ukabije kwigira ’intangarugero’ ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi yaraye asubije ibirego bya Katy.

Yahakanye ko atirengagije inshingano kuri uyu muhungu bafitanye - maze avuga ko amwitaho ku bushake ndetse amwishyurira ibyo akeneye.

Gray yatangiye umwuga we i Birmingham, mbere yo kwerekeza muri Leicester yatwayemo Premier League muri 2016.

Yinjiye muri Everton muri Nyakanga umwaka ushize nyuma yo gutizwa mu Budage.