Print

Ntamuhanga Cassien umaze iminsi 267 aburiwe irengero arihe?

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 15 February 2022 Yasuwe: 4307

Ntamuhanga Cassien, Guhera ku wa 24 Gicurasi 2021, inkuru z’ifatwa rye zabaye nyinshi, ndetse ku wa 28 Gicurasi muri uwo mwaka nibwo byemejwe n’ihuriro yabarizwagamo ryiswe RANP-Abaryankuna, baje kwemeza ko bamenye amakuru ko yafashwe.

Kuva icyo gihe, Ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda no muri Mozambique hakomeje gucicakana amakuru avuga ko Ntamuhanga Cassien watorotse gereza mu Rwanda, bikekwa ko yafatiwe muri Mozambique nubwo nta nzego za leta zigeze zibyemeza icyo gihe.

RANP-Abaryankuna Ntamuhanga Cassien yabarizwagamo mu itangazo bashyize ahagaragara taliki ya 28 Gicurasi 2021, bavuze ko ubuyobozi bw’urwo rugaga bubabajwe no gutangaza ko “Cassien Ntamuhanga yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.” bakomeje bavuga ko kandi yafashwe na Polisi ya Mozambique bisabwe n’u Rwanda, kandi ko ashobora koherezwa i Kigali.

Kuri iyo taliki kandi ya 28 Gicurasi 2021, Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza yabwiye abanyamakuru ko ikigo cye “kitigeze kigerageza ibikorwa ibyo aribyo byose byo gufunga abaturage b’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, Umwunganizi wa Ntamuhanga Cassien yaje kwandikira Umushinjacyaha mukuru wa Maputo ariko ntiyabasha kumenya aho umukiriya we aherereye. Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu ya Mozambique yandikiye umuyobozi wa polisi, Ubushinjacyaha bukuru, Urwego rukuru rw’igihugu rushinzwe iperereza (SERNIC), ariko bose bavuga ko nta gisubizo babonye.

Raporo zakozwe N’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu zavugaga ko Ntamuhanga yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda i Maputo ku ya 1 Kamena 2021, ariko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba utashoboye kubyemeza niba byari ukuri koko nkuko byatangajwe.

Mu nkuru y’ikinyamakuru Taarifa yo kuwa 30 Gicurasi 2021, ivuga mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin. yabwiye Taarifa ko ibyo kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe ntabyo azi. ati: " Ntabwo Mbizi."

Kuva icyo gihe, Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambique yatangiye kwamagana ifatwa rye, ndetse inavuga ko niyoherezwa mu Rwanda bitemejwe n’inkiko bizaba binyuranyije n’amategeko. ni mugihe kandi Impirimbanyi zimwe zavuze ko zitewe impungenge n’uko ashobora koherezwa mu Rwanda, aho zavugaga ko uburenganzira bwe bushobora kubangamirwa.

Mu nkuru ya BBC yo kuwa 7 Kamena 2021, ivuga ko Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Mozambique babajijwe na BBC ntacyo batangaje ku ifatwa rya Cassien Ntamuhanga cyangwa ibijyanye no kumwohereza mu Rwanda.

Ntamuhanga Cassien kugeza ubu harakibazwa aho yaba aherereye, bamwe mu bagize ihurira rya RANP-Abaryankuna yabarizwagamo, nta munsi wirenga batagaragaje ko bakomeje kwibaza amarengero y’uyu mugenzi wabo ndetse iminsi bakomeje kuyibarira ku ntoki bibaza aho yaba ari?

Gusa ariko niba koko Ntamuhanga Cassien yaba yarafashwe n’inzego z’umutekano w’icyo gihugu nubwo bitigeze byemezwa, hari bamwe babihuza n’umubano mwiza u Rwanda na Mozambique bifitanye, aho ndetse no kuwa kane w’icyumweru gishize taliki 10 Gashyantare 2022, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yasuye u Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mutekano n’ibindi bikorwa birebana n’ibihugu byombi byashyizeho umukono mu bijyanye n’ubufatanye.

Ntamuhanga w’imyaka 39, yavukiye i Kigali, yize muri Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo, bivuga kuri politiki n’iyobokamana. Muri 2009 yagizwe ukuriye radiyo ya gikristu yitwa Amazing Grace - ubu yafunzwe itagikorera mu Rwanda.

Mu kwezi ka kane 2014 yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi polisi imwerekana hamwe na nyakwigendera Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba. Uretse Kizito, abandi bose icyo gihe bahakanye ibyaha baregwaga.

Ntamuhanga Cassien, Yongeye kuvugwa cyane mu kwezi kwa 11 2017, ubwo byatangazwaga ko yatorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi. nyuma y’igihe kinini atumvikana yongeye kugaragara avuga ko we n’urundi rubyiruko rw’abanyarwanda bashinze ishyaka bise Rwandan Alliance for the National Pact - Abaryankuna (RANP-Abaryankuna).

Ntamuhanga Cassien irengero rye riracyari amayobera

RANP-Abaryankuna bakomeje kugaragaza agahinda ko kubura mugenzi wabo