Print

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Qatar

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 15 February 2022 Yasuwe: 529

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agancy) byabitangaje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahagurutse i Doha nyuma yo gusoza uruzinduko rwe rw’akazi.

Perezida Kagame ubwo yasozaga urwo ruzinduko, Akaba yaherekejwe ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi w’ishami rya Protocol muri Minisiteri y’ububanye n’amahanga y’icyo gihugu, Ibrahim Yousif Fakhro, Ambasaderi wa Leta ya Qatar muri Repubulika y’u Rwanda, Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani na Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Qatar Francois Nkulikiyimfura (QNA).

Perezida Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rw’akazi muri Quatar

Umukuru w’u Rwanda yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yabonanye n’abarimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baherukanaga mu Ukwakira 2021 maze baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Qatar ikaba yarashoye imari mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho yaguze imigabane 60%, 40% ibaka iya Guverinoma y’u Rwanda. Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.

Qatar iri no muri gahunda yo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir ndetse iranateganya gushora imari mu bikorwa by’amahoteli muri Kigali.