Print

Zuchu na Diamond bivugwako bari hafi gukorana ubukwe bogeye gutungurana bafatanye agatoki kukandi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 February 2022 Yasuwe: 1896

Diamond Platnumz usanzwe afasha uyu muhanzikazi mubijyanye n’umuziki akaba ari nawe watumye amenyekana, bivugwako bakundana ndetse bari hafi gukora ubukwe.

Hashize iminsi mugihugu cya Tanzania handikwa inkuru z’urukundo zigaruka kumubano w’umuhanzakazi Zuchu na boss we, Diamond Platnumz
Yaba Zuchu cyangwa se Diamond bose ntawigeze wemeza aya makuru, urukundo rwabo rushimangirwa n’inshuti zabo zahafi.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Wasafi TV, Khadija Kopa, Nyina wa Zuchu yabajijwe kuri aya makuru avugako ntacyo yayatangazaho gusa yemezako umukobwa we abaye ari murukundo na Diamond yabashyigikira nk’umubyeyi.

Ku wa 14 Gashyantare 2022, ku munsi abantu benshi bizihizaho umunsi w’abakundana, mugitaramo cyateguriwe Zuchu cyiswe “”Mahaba Ndi ndi ndi”, uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yagaragaye afatanye agatoki ku kandi na Diamond Platnumz w’imyaka 32 y’amavuko ibintu byatumye abantu benshi bashimangira urukundo rwabo.

Diamond yinjiye muri iki gitaramo arikumwe na Zuchu, Diamond yambaye imyenda y’amabara y’umutuku naho Zuchu yambaye imyenda y’umweru.

View this post on Instagram

A post shared by Wasafi TV (@wasafitv)

Muri iki gitaramo Zuchu ubwo yari ku rubyiniro yasanze Diamond wari mubareba igitaramo amufata akaboko amujyana kurubyiniro baririmbana indirimbo bafitanye ibintu byatumye abitabiriye igitaramo bakoma mu mashyi baha umugisha urukundo rwabo.