Print

Gitifu yakijijwe n’amaguru ubwo Umuturage yazaga ku Mutema amusanze ku Biro bye

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 15 February 2022 Yasuwe: 2328

Ibi byabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa yine za mu gitondo cyo wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ubwo umusore bakunze kwita Genga agiye ku biro by’Akagari agashaka gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Jean Paul Rimenyirufite.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikowa yakijijwe n’amaguru kuko ubwo uyu musore yazaga kumutema, undi yahise yirukira mu biro bye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nizeyimana Vedaste yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yari agiye gutema uriya muyobozi nyuma y’uko atanzweho amakuru ko ashobora kuba ari inyuma y’ubujura bwavuzwe muri aka gace.

Ati “Yari yaketswe mu hantu hari haraye habaye ubujura, bakeka ko rero ari uwo witwa Tuyizere [Genga] kuko ni we ukekwaho ubujura dore ko yanafunguwe mu minsi ishize kuko yakoraga ubujura.

Amakuru avuga ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Radio/Tv10