Print

Umugabo yasabye inama kubera umuhungu we w’ingimbi wateye inda mwarimukazi wamwigishaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022 Yasuwe: 2195

Inkuru idasanzwe ivugwa muri Ghana kuri ubu irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga n’iy’umunyeshuri muto bivugwa ko yateye inda mwarimu we w’imyaka 28.

Iyi nkuru yasangijwe bwa mbere mu matsinda azwi cyane yo kuri Facebook muri Ghana yitwa « Tell It All ».

Se w’uyu munyeshuri yavuze uko ibintu byose byagenze hagati y’umuhungu we na mwarimu wagaragaje ko ashaka gushyingiranwan’iyi ngimbi kuko bakundana.

Se w’uyu muhungu yagize ati: "Mwaramutse muryango, ndabasabye nkeneye inama zanyu kuko bingoye gukemura ikibazo. Mfite abana b’impanga b’imyaka 19 (umuhungu n’umukobwa), nashakaga kubarerera mu rugo kuko ntashakaga umwarimu washoboraga gushuka umukobwa wanjye, nuko mpitamo umwarimukazi w’imyaka 28.

Uyu mwarimu ni mwiza cyane kandi yabereye mwiza cyane abana banjye. Yatumye abana banjye bakunda ibitabo, ubu amanota y’abana ni meza cyane. Mu by’ukuri, nishimiye cyane uyu mwarimu wo mu rugo w’abana banjye.

Abana banjye bashobora kuvuga icyongereza n’igifaransa kenshi. Nshuti zanjye, nyuma y’amezi 8 yigisha abana banjye, uyu mwarimukazi yaje kumbwira ko atwitiye umuhungu wanjye inda y’amezi 3.

Umuhungu wanjye nawe yemeye koyamuteye inda. Avuga ko akunda umuhungu wanjye, nkwiye rero kubemerera bakarushinga. Muryango ndabinginze, nkeneye inama zanyu kuko nataye ubwenge nonaha."