Print

Sinahawe Umwanya ngo nisobanure! Nadia ukina Filime Umuturanyi yikomye Mutesi Jolly na bagenzi be muri Missrwanda 2022

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 15 February 2022 Yasuwe: 2102

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NADIA WAMAMAYE MURI FILIME UMUTURANYI

Mukiganiro kihariye yahaye Umuryango na DC TV Rwanda, yatangaje ko ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze ryaberaga mu mujyi wa kigali kuwa 12 Gashyantare uyu mwaka, atanyuzwe nuburyo abakemurampaka bamuhaye NO uko ari batatu nyamara we yari yujujuje byose, ndetse anahamya ko Mutesi Jolly yamybujije amahirwe ubwo yajyaga gusobanura neza umushinga we undi yahise amuha NO ntakujijinganya.

Ati" Nge Umushinga nari nawize neza, kandi nzanawukora nubwo ntakomeje muri Missrwanda"

Aha umunyamakuru yahise amubaza nyirizina ibyabereye mucyuma bisobanuriragamo maze aterura agira ati" Ngewe icyatumye mbona NO narakibonye, si ibanga pe kuko nkange umushinga wange waruwo guteza imbere abana b’abakobwa biciye mukubaha amahugurwa yo gutuma bakora Imishinga yabo"

Yongeyeho ko" Iyo nsinda nari gushyiraho ikigo, nkazana abazobereye cyane mubijyanye no kwi, Kunononsora ndetse no gushyira mubikorwa iyo mishinga yabana b’Abakobwa"

Yavuze ko akimara kuvuga ibi, Mutesi Jolly yafashe Mikoro amusaba kuwusobanura neza, ariko ntamuhe umwanya uhagije. ati" Yansabye ko nsobanura neza. ntangiye ahita akanda no! nabandi birumvikana bagombaga kumpa NO, mba nsezerewemo gutyo"

Nadia ahamya ko yarenganye

Irushanwa rya Missrwanda rigeze mu mahina, kuwa 26 Gashyantare nibwo hazaba amajonjora y’ikiciro gikurikiyeho, aho mubakobwa 70 baturutse mu ntara zose bazahurira i Kigali hagatoranywamo abazajya mu mwiherero, ari nabo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda n’Ibisonga bye ndetse nandi makamba.

Nadia usanzwe azwi muri film

Abakemurampaka Evelyne, James na Jolly


Comments

Rugerinyange Carlos Labotabota 16 February 2022

Yewe nabonye iyi MissRwanda irimo Kata zayo nk’izindi zayibanjirije hari umuntu uza ubona ko ashobora kuzakukana iyi Miss bagahita bamurebera Rwamukire kugirango atazagera kure. Tukiri mu isi ikimenyane ntikizashira ariko byose hari umunsi bizajya ahagaragara byambaye ubusa. Harahagazwe peeee.