Print

Didy d’Or wavuzwe mu rukundo na Kimenyi Yves yambitswe impeta[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 February 2022 Yasuwe: 971

Didy d’Or yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo urukundo rwe na Kimenyi Yves rwaganaga ku ndunduro. Nyuma yo gutandukana n’uyu mukinnyi yatangiye gukundana n’umusore witwa Sebera Irene.

Nyuma y’igihe bakundana, tariki 14 Gashyantare 2022, Umunsi wahariwe Abakundana ni bwo Sebera yambitse impeta Did d’Or amusaba ko bazabana akaramata.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sebera wishimiye kuba Didy d’Or yemeye ko bakomezanya urugendo rw’urukundo yagize ati “Birangiye avuze Yego.”

Ni ibyishimo byasangiwe n’impande zombi kuko Didy d’Or na we yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umunsi we w’abakundana wamubereye uburyohe.

Yakomeje ati “St Valentin yagenze neza!”

Uyu mukobwa wamaze kwemeranya na Sebera kurushinga, kuva yavugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yakundanaga ndetse anatandukana na Kimenyi Yves yahisemo guhita ajya kure y’itangazamakuru, yirinda icyakongera kumuhuza naryo cyane.

Uko ni ko yatangiye urugendo rw’urukundo na Sebera ariko birinda cyane kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kugeza mu minsi ishize ubwo batangiraga gusangiza amafoto ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Didy d’Or yambitswe impeta nyuma y’uko muri 2021 Kimenyi Yves yemeranyije kubana na Muyango Claudine bari bamaze igihe bakundana.