Print

Joe Biden yavuze ko bigishoboka cyane ko Uburusiya butera Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022 Yasuwe: 370

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine "kiracyashoboka cyane", kandi ingaruka zacyo ku bantu zaba "mbi cyane".

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo mu gihugu, yavuze ko Amerika yiteguye gusubiza bya nyabyo ku gikorwa nk’icyo.

Biden yavuze ko Uburusiya bwashyize abasirikare 150,000 babwo ku mupaka na Ukraine.

Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya yavuze ko bamwe mu ngabo zayo basubiye mu bigo byabo. Ariko Biden yavuze ko ibyo batabigenzuye ngo babyemeze.

Kuri cyo yagize ati: "Byaba ari byiza, ariko ntabwo turabigenzura. Ntabwo turagenzura niba hari abasirikare b’Uburusiya basubiye mu bigo byabo.

"Mu by’ukuri, abasesenguzi bacu bavuga ko ahubwo bakiri cyane mu birindiro biteye inkeke."

Ijambo rya Biden ryaje hashize amasaha Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya avuze ko impungenge z’umutekano wa Moscow zigomba gusubizwa kandi zigafatwa nk’ikintu gikomeye.

Igihe cyose Putin yahakanye ko afite umugambi wo gutera Ukraine, ko Uburusiya budashaka indi ntambara Iburayi. Ariko kuva mu kwezik kwa 11 intambara yakomeje gututumba.

Putin arashaka kwizezwa ko Ukraine itazinjira mu ishyirahamwe ry’ubwirinzi bwa gisirikare ry’ibihugu by’iburengerazuba, NATO, kuko abibona nk’ibigeramiye umutekano wabo.

NATO ntikozwa iby’ubusabe bw’Uburusiya.

’Ntabwo muri abanzi bacu’ - Biden abwira Abarusiya

Perezida Biden yaburiye ko igihe haba intambara ubukungu bw’impande zombi bwahahungabanira kandi abantu benshi bakahazaharira.

Yongeye gushimangira ko umuyoboro wa gas w’Uburusiya uyigeza mu Budage uciye mu nyanja wiswe Nord Stream 2 "utazafungurwa" igihe Uburusiya bwatera Ukraine.

Yakomeje ati: "Ku baturage b’Uburusiya: ntabwo muri abanzi bacu, sinibaza ko mushaka intambara y’amaraso no gusenya kuri Ukraine.

NATO yatangaje "icyizere gikemanga" ku makuru yo kuwa kabiri ko Abarusiya bari gucyura zimwe mu ngabo zabo zari ku mupaka na Ukraine.

Vladimir Putin kuwa kabiri nawe yavuze ko Uburusiya budashaka intambara. Hari nyuma y’ikiganiro cy’amasaha ane yagiranye na Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz.

Putin yabwiye abanyamakuru ati: "Ibi nibyo dushaka cyangwa hoya? birumvikana ni hoya. Niyo mpamvu dushyize imbere ibiganiro."

Putin yanenze ko NATO yananiwe gukemura impungenge "z’ibanze" z’umutekano w’Uburusiya.

Asaba ko ibyo kuba Ukraine yakwinjira muri NATO bikemurwa nonaha - nubwo Ukraine mu by’ukuri ikiri kure yo gutanga ubusabe bwayo bwo kwinjira muri NATO.

BBC