Print

Pisine ya Dove Hotel yateye impaka mu rubanza ruregwamo abashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022 Yasuwe: 1091

Impaka zabaye nyinshi mu rukiko bitewe na Pisine ya Dove Hotel ubushinjacyaha buvuga ko Pasiteri Sindayigaya yanyereje miliyoni 32Frw zo kuyubaka we akavuga ko Pisine yayubatse kandi ikoreshwa.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 ku Rukiko Rukuru hakomeje urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR, ni urubanza rwitiriwe Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije.

Kuri iyi nshuro hari hatahiwe kwiregura Pasiteri Sindayigaya Theophile,Mukakamari Lynea na Mukabera Mediatrice aba bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu ukwakira 2018 ibihano bitandukanye bahita bajuririra Urukiko Rukuru.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yari yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 no gusubiza Miliyoni 32Frw kuri Konti ya ADEPR, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Mukabera Mediatrice we urukiko rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha kucyaha mu kunyereza umutungo wa ADEPR.

Mukakamari Lynea we urukiko rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe rumuhamya icyaha cy’umufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa ADEPR.

Saa mbiri za mu gitondo nibwo iburanisha ryatangiye, Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo bayoboye uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bufite abashinjacyaha babiri.

Icyumba cy’urukiko cyari kirimo bamwe mumiryango y’abaregwa.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busobanure impamvu bwajuririye abaregwa buvuga ko abaregwa bubakurikiranyeho icyaha kimwe cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Bwahereye kuri Pasiteri Sindayigaya Theophile buvuga ko bumushinja kunyereza umutungo wa ADEPR wo kubaka Pisine ya Dove Hotel ungana na miliyoni 32Frw kuko iyo Pisine itigeze yubakwa na Pasiteri Sindayigaya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo Pisine yubatswe n’uwitwa Ngarambe irinda yuzura.Bwakomeje buvuga ko Pisine itubatswe na Pasiteri Sindayigaya Theophile
gusa bwemeye ko Pasiteri Sindayigaya yahawe Sheki ya miliyoni 32Frw n’ubuyobozi bwa ADEPR yo gutangira kuyubaka.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko igihano Pasiteri Sindayigaya Theophile yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka 7 no gusubiza miliyoni 32Frw za ADEPR bucyemera ndetse ko nta bindi bihano bamusabira kuko itegeko ritabyemera,ariko bwifuza ko icyo gihano kigumaho kuko n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakimuhamije.

Bwasabye Urukiko Rukuru ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazarekeraho igihano cy’urukiko rwisumbuye wa Gasabo cyo kumufunga imyaka 7 no gusubiza izo miliyoni 32 za ADEPR.

Ubushinjacyaha bwahise bukomereza kuri Mukakamari Lynea bwavuze ko nawe urukiko rukuru rwamuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na miliyoni 32Frw kuko yemeje ko Stock yari ashinzwe gucunga nk’uwari ushinzwe ibikoresho byo kubaka Dove Hotel hari ibikoresho byo kubaka Pisine byayigezemo kandi abizi neza ko nta byahageze.

Ubushinjacyaha bwanamureze kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na Miliyoni 5Frw yabikuje ariko ntiyerekane icyo yazikoresheje.

Ubushinjacyaha buti "ayo mafaranga nayo tuyabara nk’umutungo wa ADEPR wanyerejwe’’.

Ubushinjacyaha bwasoreje kuri Mukabera Mediatrice nawe ashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR usaga miliyoni 32Frw afatanije na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mukabera Mediatrice yameje ko yazanye ibikoresho byo kubaka Pisine ya Dove Hotel kandi ntabyo yagejeje muri Stock ya Dove Hotel hanyuma Mukakamari Lynea akamukingira ikibaba akavuga ko byaje kandi nta bikoresho byaje.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko umugambi wo kunyereza umutungo wa ADEPR wacuzwe igihe kinini kandi ugacuranwa ubuhanga bukomeye kuko kwiba ADEPR byateguriwe mu bayobozi bo hejuru bayo kugera ku bakozi bo hasi harimo n’abari bashinzwe kubika ibikoresho bya Dove Hotel.

Abaregwa bose urukiko rwabahaye umwanya wo kwiregura no kugira ngo bagaragarize urukiko impamvu bajuririye urukiko Rukuru nyuma yo gukatirwa ibihano bitandukanye n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yabwiye urukiko ko ibyavuzwe byose n’ubushinjacyaha ari ibinyoma kuko icyaha bumushinja cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na miliyoni 32Frw kitabayeho.

Pasiteri Sindayigaya yavuze izo miliyoni 32Frw ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje yavuze ko atari byo kuko nta bugenzuzi yakorewe ngo byemezwe ko yazinyereje.

Pasiteri Sindayigaya yakomeje abwira urukiko ko Pisine ashinjwa kutubaka yubatswe kugeza uyu munsi inakoreshwa.

Pasiteri Sindayigaya yemereye urukiko ko koko yahawe n’ubuyobozi bwa ADEPR miliyoni 32Frw zo kubaka Pisine ko ariko iyo Pisine yubatswe kandi kugeza uyu munsi ikoreshwa nta kibazo ifite.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yabwiye urukiko ko Pisine ya Dove Hotel ubundi yari yahawe agaciro ka miliyoni 67Frw zo kuyubaka hanyuma agahabwa miliyoni 32Frw zo kugura ibikoresho by’ibanze harimo Sima na Ferabeto byayo mafaranga akabigura muri Quincaillerie y’uwitwa Mukabera Mediatrice.

Uyu Mukabera nawe ibyo bikoresho akabishyikiriza Mukakamari Lynea wari ushinzwe kubika ibikoresho byo kubaka Dove Hotel.

Pasiteri Sindayigaya yavuze ko nyuma yo kugura ibyo bikoresho by’ibanze kuko aribyo byihutirwaga, hari hasigaye izindi miliyoni 35Frw zo kugura amakaro ajya muri Pisine, amarangi n’ibindi bikoresho byose bikoreshwa kugirango Pisine ikore.

Uyu mugabo yavuze ko ibyo byose byakozwe kandi kugeza uyu munsi Pisine ya Dove Hotel ikora neza nta kibazo ifite.

Pasiteri Sindayigaya yavuze ko niba ibyo avuga abeshya ubushinjacyaha bwakwerekana Pisine yubatswe muri Dove Hotel n’amafaranga yayubatse aho yavuye kuko azi neza ko yubatswe n’ayo mafaranga ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yunganirwa na Me Bayingana Janvier na Me Muhisoni Stella Matutina mu mategeko.

Aba banyamategeko nabo batse ijambo,Me Bayingana Janvier yasabye urukiko ko rwasaba ubushinjacyaha kwerekana amafaranga yo kubaka Pisine ya Dove Hotel aho yavuye niba atari amafaranga y’uwo yunganira.

Me Bayingana yasabye ko urukiko rwahamagaza uwitwa Ngarambe ubushinjacyaha bwagarutseho ko ariwe wubakishije Pisine Ngarambe akabazwa aho yakuye izo miliyoni zo kuyubaka.

Me Bayingana Janvier yavuze ko ibyavuzwe byose ku mukiriya we byo kunyereza umutungo wa ADEPR ataribyo kuko niyo Pisine ihari kandi yubatswe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Me Bayingana yasabye urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazagira umukiriya we umwere kuko arengana, ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye rwirengagije ibimenyetso byose byatanzwe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Me Bayingana yasabye ko urukiko rwazajya ku Gisozi kureba iyo Pisine yubatswe hakanahamagazwa uwitwa Ngarambe akavuga uko yayubatse niba itarubakishijwe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Naho Me Muhisoni Stella Matutina yabwiye urukiko ko Pasiteri Sindayigaya Theophile yahaye umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi witwa Mukabera Mediatrice Sheki ya miliyoni 32Frw z’ibikoresho bya Pisine harimo Sima ndetse na Ferabeto.

Uyu munyamategeko yavuze ko Ferabeto zashyizwe hanze kuko zitari kubona aho zijya Sima zishyirwa muri Stock kandi zakiriwe n’umukozi wari ushinzwe kwakira ibikoresho bya Dove Hotel.

Me Muhisoni yavuze ko ubushinjacyaha buterekana uko iyo Pisine yubatswe niba itarubatswe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Uyu munyamateko yavuze ko ntaho Sindayigaya ahuriye no kugura ibikoresho bya Pisine ahubwo icyo yari ashinzwe ari ukubakisha Pisine nka Enginiyeli mukuru w’igikorwa ko kandi Pisine yubatswe ikuzura.

Mukakamari Lynea mu kwiregura,yabwiye urukiko ko atakagombye kubazwa ibyizo miliyoni 32Frw kuko nta bikoresho byo kubaka Pisine yabonye kuko Mukabera Mediatrice atari kubaha ibikoresho atarishyurwa.

Mukakamari yavuze ko miliyoni 5Frw ubushinjacyaha bwavuze ko yanyereje atari byo ko icyabaye yagiye kubikuza miliyoni 5Frw kuri Banki zo guhaha ibintu bya Hotel ko kandi ibyo biribwa byaguzwe ndetse atabiguze wenyine kuko yagiye kubigura ari kumwe n’umucungamutungo wa Hotel Dove ndetse n’umuyobozi wa Hotel.

Mukakamari Lynea yasabye urukiko ko ayo mafaranga yo adakwiye kuyabazwa kuko hari uburyo yakoreshejwe kandi busobanutse.

Mukabera Mediatrice niwe wasoje iburanisha ry’umunsi, uyu mucuruzi ucuruza ibikoresho by’ubwabatsi yemereye urukiko ko Pasiteri Sindayigaya Theophile yamuhaye Sheki ya miliyoni 32Frw y’ibikoresho byo kubaka Pisine by’ibanze.

Mukabera yavuze ko nyuma yo kumuha Sheki yamubwiye ko hari umuyobozi muri ADEPR urembye none ko yifuza ko ya Sheki yayimuvunjishirizamo amafanga akamuha amafaranga Cash,kuzana ibikoresho akaba abyihoreye akazaba abizana ikindi gihe kuko ibikoresho bitaruta umuntu urembye,gusa uwo muntu wari urembye ntabwo Mukabera Mediatrice yamusobanuye.

Mukabera yavuze ko yamuhaye ayo mafaranga Cash akuyemo umusoro wa miliyoni 6Frw akamuha asigaye kugira ngo batabare ubuzima bw’uwari urembye.

Urukiko rwabajije Mukabera niba afite iyo Sheki ya miliyoni 32Frw cyangwa Copie yayo Mukabera yavuze ko atayifite ko ahubwo yahise ayica amaze guha Sindayigaya miliyoni 26Frw.

Mukabera Mediatrice yavuze ko izo miliyoni yazibikuje kuri Banki zitandukanye kugira ngo abone uko asubiza amafaranga Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha atandatu rigasozwa Saa munani z’igicamunsi ryaranzwe n’impaka hagati y’ababuranyi n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwasubitse ibiranisha ruvuga ko ruzakomeza iburanisha kuri uyu wa Gatatu humvwa ubujurire bwa ADEPR n’ikirego cyabo kiregera indishyi.

Urubanza rukazahita rupfundikirwa rukazahabwa itariki yo kurusoma nyuma,kuko abaruregwamo bose bamaze kwiregura.

Abaregwa bose bamaze kwiregura:

1.Bishop Tom Rwagasana Uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR wungirije
2.Bishop Sibomana Jean Uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR
3.Mutuyemariya Christine wahoze ashinzwe imari n’ubutegetsi bya ADEPR asigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika

4.Pasiteri Sebagabo Leonard Muyehe wahoze ari umunyamabanda wa ADEPR
5.Pasiteri Gasana Valens
6.Beninka Bertin
7.Pasiteri Nzabarinda Tharcisse
8.Pasiteri Niyitanda Salton wari ushinzwe ivugabutumwa muriADEPR
9.Twizerimana Emmanuel
10.Pasiteri Sindayigaya Theophile
11.Mukakamari Lynea
12.Mukabera Mediatrice




AMAFOTO:NKUNDINEZAJP@2022