Print

Yakubitiye mu isoko umukunzi we nyuma yo kumufata yasohokanye n’undi mugabo kuri St Valentin

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022 Yasuwe: 2067

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwamagana amashusho ari guca ibintu y’umugabo wo muri Nigeria wakubise inshyi umukunzi we mu isoko ku munsi w’abakundana.

Aya mashusho avuga ko uyu mugabo yafashe uyu mukobwa w’inshuti ye yasohokanye n’undi mugabo birangira amukubise.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari yasohokanye n’undi mugabo mu isoko kugira ngo bizihize umunsi w’abakundana, ariko ibyago bye byabaye ubwo uyu mukunzi we yamufashe biramurakaza.

Uyu mugabo amaze kubona umukunzi we ari kumwe n’undi muntu,yahise amusanganira maze batangira gushwana ari nako abantu bahise bahurura.Uyu mugabo yagize umujinya ahita akubita urushyi uyu mukobwa.