Print

Nyarugenge: Bafashwe bapakiye imifuka 25 ya Caguwa munsi y’amatafari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022 Yasuwe: 1110

Aba bantu bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi muri Polisi, ribafatira mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho ibyo bafatanywe bari babivanye mu Karere ka Muhanga.

Uretse imifuka 25 y’imyenda ya caguwa irimo n’ibitenge, banafatanywe amakarito 5 y’amavuta yangiza uruhu n’amakarito 5 arimo amata y’ifu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye iyo myenda ya magendu.”

CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo myenda itagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa ya Gitikinyoni-Nyabugogo kugira ngo badafatwa.

Akomeza agira ati “Abapolisi baje kumenya amakuru barakurikirana bafata ba banyonzi babiri; Sindayigaya na Habagusenga.”
CP Kabera avuga ko aba banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO.

Nteziryayo yahamagawe n’abo banyonzi yari yahaye akazi, abapolisi bahise bamufata ajya kubereka aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n’amatafari mu rwego rwo kuyihisha ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens Bafashwe bicaye muri ya kamyo.

Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z’umutekano mu muhanda.

CP John Bosco Kabera yaburiye abakora ibikorwa nk’ibi ko Polisi y’u Rwanda itazabihanganira

Yagize ati “Polisi ikorana n’abaturage mu kugaragaza no gufata abaturage bacyekwaho ibyaha. Tuributsa abantu nanone ko Polisi itazihanganira uzajya mu bikorwa binyuranije n’amategeko kandi uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru abakangurira gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha bitaraba.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.