Print

Dj Brianne yageneye ubutumwa bw’ikizere abana bo kumuhanda nyuma yo kubona ko ntaho Imana itakura umuntu.

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 February 2022 Yasuwe: 404

Dj Brianne n’umukobwa ukunzwe cyane muri yi minsi dore ko akunda no kugaragara mu itangazamakuru cyane ibi yabigarutseho ubwo yari i Dubai aho yari yatumiwe mu gitaramo cy’abakundana kizwi nka St Valentin anacuranga mu tubyiniro twaho dutandukanye .

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe muri iyi minsi yagize umwanya wo guhumuriza abana bo ku muhanda aho nawe yakuriye, agira ati “Nta kwiheba, nta habi Imana itakura umuntu. Uyu munsi uba wumva ko bagutereranye ngo uri mayibobo ariko nanjye wabihozemo ndi Dubai.”

At “Ninjira mu kuvanga imiziki numvaga nzajya ncurangira Sun City (Nyamirambo) kuko niho nakuze nibona, wenda byaba byaciyemo nkabona ibitaramo byo gucurangamo. Nagerageje kureba ko nabona aho ncuranga ariko bakanyima umwanya.”

Ubu butumwa DJ Brianne abugeneye abana bo ku muhanda nyuma y’uko mu minsi ishize yahishuye ubuzima bubi yakuriyemo bwanatumye abaho umwana wo ku muhanda.

Dj Brianne yakuze yisanga abana na Nyina gusa ariko na papa we yari ariho ariko batabana kuko se yari afite undi mugore.

Dj Brianne yagize ati"Tuvuka turi abana babiri, papa yaraje abwira mama ati mpa uyu mwana, nawe ube uri kurera uyu. Kwa mukadata babaga Kimisagara. Nabayeyo papa akajya abyuka ajya gushaka amafaranga. Yari afite amafaranga ariko ntabwo byatumye ntaba ku muhanda.”

“Kwa papa nagiyeyo niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Namazeyo imyaka ibiri. Najyaga ku ishuri nkajya njya gutoragura ibinyomoro byagiye bitakara imodoka ziri gupakurura.”

Yakomeje avuga ko ari bwo yamenyanye n’abana babaga ku muhanda, akajya ajya kubasura bakamuha ku bintu biriwe batoragura, nyuma afite imyaka icyenda aza kwisanga abana n’abo bana.

Dj Brianne wavutse 1996 yavukiye muri Kenya nyuma Baza kuza mu Rwanda akurira ahitwa Kimihurura.

Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013. Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.

Kugeza ubu ni umwe mu bakobwa bagezweho mu bavanga imiziki mu Rwanda,agiye gucurangira i Dubai nyuma y’iminsi mike acuranze muri Eco Fest iserukiramuco ryabereye muri Sierra Leone.


Dj Brianne yageneye abana bo kumuhanda ubutumwa bw’ihumure

Dj Brianne i Dubai aho yari yagiye gutaramira k’umunsi wabakundana