Print

Junior umukunzi wa Liliane uherutse kwitaba Imana mu marira menshi yavuze uko bari barateguye umunsi wa St Valentin

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 February 2022 Yasuwe: 1192

Juda Muzik iherutse gushyira indirimbo hanze bise ’Iminsi’ n’indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi kuburyo abantu benshi bibazaga uko abayirirmbye bamerewe niba abayumva kwifata bibananira kugeza basutse amarira.

Umuringa Liliane uherutse kwitaba Imana ndetse urupfu rwe rwababaje benshi haba abari bamuzi ndetse nabatamuzi yari umukunzi wa Junior ubarizwa muri iri tsinda rya Juda Muzik twavuga ko bari mubihe bitaboroheye kubwo kubura umuntu w’ingenzi k’ubuzima bwabo.

Mu kiganiro Juda Muzik yagiranye na Yago Tv Show yavuze ko ari ibintu byamugoye kubyakira ndetse nubu atarumva ko byabayeho ari nabwo buryo batekereje gusohora indirimbo ’Iminsi’iri mu bibafasha kongera gusubiza ubuzima kumurongo.

Junior yanakomeje avuga ko mubyabateye imbaraga cyane mu gukora iri mu bintu birimo kubaha imbaraga zo gukora.
KANDA HANO UBONE INDIRIMBO IMINSI. https://youtu.be/fbTLvvgUYO8

Junior yongeye kuvuga mu marira menshi amagambo yakabwiye umukunzi we Liliane iyo aza kuba agihari anakomeza avuga kubwiza bwa Liliane avuga ko yarimwiza cyane ariko imbere bikaba akarusho kuko yahoraga yifuza kuba inshuti y’inshuti ze kandi akazikunda.

Ikiganiro bagiranye na Yago https://youtu.be/3bBxzdu7g2s