Print

Courtois wahemukiye Messi yibasiye bikomeye umukinnyi mugenzi we watumye batsindwa igitego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022 Yasuwe: 2525

Umunyezamu Thibaut Courtois yibasiye bikomeye mugenzi we bakinana muri Real Madrid,Toni Kroos, kubera ikosa rye yise iry’ubujiji ryatumye Kylian Mbappe atsinda igitego ku munota wa nyuma.

Paris Saint-Germain yayoboye cyane umukino ubanza wa 1/16 cya Champions League yakinnyemo na Real Madrid ikayitsinda igitego 1-0 cyabonetse umukino urangiye gitsinzwe na Mbappe.

Iyi kipe y’igihangange y’Abafaransa yateye amashoti umunani agana mu izamu rya Madrid,yagaragaje ko yari inyuzwe no kunganya 0-0,ikazakorera akazi i Bernabeu mu kwezi gutaha.

Ariko ubwo amasegonda ya nyuma y’umukino yari hafi kurangira, Kroos yatakaje umupira hagati wifatirwa na Marquinhos wawuhaye Neymar, nawe ahereza umupira Mbappe aratsinda.

Courtois yababajwe cyane n’ uburyo Mbappe yatsinzemo iki gitego,yita ko ari "igitego cy’ubujiji" ndetse yibasira mugenzi we Kroos watakaje umupira.

Courtois yasobanuriye CBS Sports ati: "Ntabwo byari byiza kuri twe, nubwo iyo ari 0-0 kugeza ku munota wa 93,biba ari byiza rwose".Hamwe n’amahirwe bagize na penaliti bahushije,gutsindwa igitego cy’ubujije ku munota wa nyuma biragoye kubyakira.

“Twatakaje umupira hagati… rwose n’ubujiji. Noneho sinatekerezaga ko Mbappe ashobora guca mu bakinnyi babiri byoroshye noneho ngira amahirwe make umupira unyura hagati y’amaguru. Birababaje.

’Twari twugariye neza rwose, noneho dutangaumupira w’ubucucu… biragoye cyane. "
Uyu mubiligi wakoze akazi gakomeye kandi yibajije uburyoikipe ye yakinnye umukino wari wiganjemo kugarira,kuko nta shoti na rimwe bateye rigana mu izamu.

Yakomeje agira ati: "Ntabwo ari byiza, ntabwo twigeze dutera mu izamu uyu munsi rero ntabwo ari byiza. Kuri twe, byari bigoye kwihanganira umuvuduko wabo mwinshi kandi birashoboka ko tutatuje ku mupira.

Niba ushaka gukina wugarira, ugomba kurushaho kuba mwiza kuri contre-attack kandi twe ntitwari beza uyu munsi - twatakaje imipira myinshi yoroshye kandi biba bigoye kubona ikintu mu mukino."

Courtois yavuze ko kuba batsindiwe hanze bivuze ko bagomba nabo gutsindira mu rugo aho yavuze ko kugira ngo babigereho ari ukunoza ubusatirizi bwabo bucumbagira.