Print

" Abataranyuzwe n’ibyatangajwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo ntibazanyurwa."- Perezida Kagame

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 17 February 2022 Yasuwe: 4293

Taliki ya 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ririho Umukono w’umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, ryavugaga ko Umuhanzi w’icyamamare wari umaze kumenyekana no gukundwa n’abatari bake yitabye Imana aguye muri kasho ya Polisi aho yiyahuye akoresheje amashuka nkuko byatangajwe.

Muri icyo gitondo, taliki nkiyi ngiyi mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, imbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye, abakunzi be, inshuti ze ndetse n’umuryango we, bose bababajwe niyo nkuru y’incamugongo bari bamaze kwakira. Abenshi mubamuzi batinze kwemera ko byaba ari ukuri koko Gusa byari byarangiye nkuko byemejwe n’abamugezeho mbere.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cya ruswa. Itangazo rya Polisi ryavugaga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko, ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo yarakunzwe n’abatari bake kubera ibihangano bye

Bidatinze taliki ya 26 Gashyantare 2020, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo yakozwe ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo, rwabaye ku wa 17 Gashyantare 2020 Muri kasho ya Polisi i Remera, nyuma yo kuyisesengura bwavuze ko busanga yariyahuye bityo nta kurikiranacyaha rizabaho. iryo tangazo ryari ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, ryavugaga ko Ubushinjacyaha bwakiriye raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ry’aho urupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu batandukanye.

Ryakomeje rigira riti "Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa, Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambirijwe mu ijosi umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga."

Gusa ariko nanone nubwo ibyo byose byavugwaga, ninako ku rundi ruhande impaka zari zatangiye kuba nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu, bivuga ukwinshi ku nkuru yu rupfu rwa Nyakwigendera yari yamaze guca igikuba.

Taliki ya 27 Mata 2020, Nyuma y’amezi abiri kizito apfuye. Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo Umunyamakuru wa Radio
Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yabazaga Perezida Kagame icyo abitekerezaho, Perezida Kagame yagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo byakabaye byaratumye abantu banyurwa avuga ko abataranyuzwe batazigera banyurwa.

yagize ati “Biraterwa n’icyakunyura, ndabizi ko hari ibisobanuro byatanzwe n’abantu barenze umwe, kandi ahantu hatandukanye, niba ukimbaza gusobanura ibyo, bisobanuye ko utanyuzwe. N’iyo miryango uvuga niba itaranyuzwe, imbabarire ntabwo izigera inyurwa. Sintekereza ko nanjye nasubiza ibikunyuze”.

Umukuru w’ igihugu yongeyeho ati: “Bizasaba ubwonko bwawe kunyurwa n’ibyasobanuwe kenshi mbere, keretse niba wasobanukirwa neza ari uko ari njye ubisobanuye, ariko nanjye mbisobanuye nk’uko wabyumvise nzi neza ko bishobora kurangira utanyuzwe”.

Perezida Kagame yavuzwe abataranyuzwe n’ibyatangajwe batazigera banyurwa

Mu kwezi kwa 2/2021, Delphine Uwituze ukuriye ishyirahamwe Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), yavuze ko ari mu bamugezeho bwa nyuma mbere y’uko apfa, yabwiye BBC ati: "Kizito ni umuntu wakundaga ubuzima, kandi si ubwa mbere yari ahuye n’ibibazo, ndabivuga nk’uwamugezeho mu banyuma, si umuntu wari ufite ibitekerezo byo kwiyahura. Sinemera rero ibyo polisi yatangaje ko yiyahuye".

Me Antoinette Mukamusoni, wunganiraga Kizito Mihigo mbere y’uko apfa, takiki ya 27 Gashyantare 2020, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango, yagarutse kuri byinshi ku rupfu rwa Kizito Mihigo, amagambo bavuganye bwa nyuma ku cyumweru ndetse n’uko yari asanzwe amubona inshuro zose yamusuraga mu bijyanye n’akazi ko kumwunganira mu mategeko.

KANDA HANO WUMVE IBYO UWUNGANIRAGA KIZITO ME ANTOINETTE BAVUGANYE BWA NYUMA UBWO YAMUSURAGA

Mu nkuru ya BBC yo kuwa 18 Gashyantare 2020, yatangaje ko Ishirahamwe Human Rights Watch riharanira Uburenganzira bwa muntu, ryasabye u Rwanda ko habaho iperereza ry’igenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo byari bimaze gutanganzwa ko yiyahuye. Lewis Mudge, Ukuriye iryo shyirahamwe muri Afrika yo Hagati, yagaragaje ko afite amakenga menshi ku byavuzwe ko uyu muhanzi yiyahuye kandi yarari mu maboko y’inzego z’umutekano z’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ati: "Kizito Mihigo ntiyari umuririmbyi w’indirimbo z’ihimbaza Imana gusa, kuri benshi yarahagarariye abantu bagerageza kwerekana urundi ruhande rw’u Rwanda, cyane cayne ku bijanye na jenoside yakorewe abatutsi imaze imyaka 28 ibaye kugeza ubu."

Nyuma y’ibyari bimaze Gutangazwa n’iri shyirahamwe, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rwahise rubyamaganira kure ruvuga ko u Rwanda ari igihugu kigenga kandi gifite ubushobozi bwo gukora ikintu icyo ari cyo cyose.

Marie Michelle wari Umuvugizi wa RIB icyo gihe yagize ati: " kuvuga ko basaba iperereza ry’igenga, ngirango u Rwanda ni igihugu cy’igenga. gifite ububasha bwo gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose, U Rwanda rufite ubushobozi bw’igenga bwo gukora irwo perereza basaba, ntago mbona impamvu y’ubwo busabe. iryo ryigenga simbona icyo ryaba rimaze."

Mu nkuru ya BBC Yo kuwa 8 Werurwe 2021, yavugaga ko Imiryango 37 itegamiye kuri leta y’ahatandukanye ku isi yasabye abategetsi b’ibihugu bya Commonwealth gusaba leta y’u Rwanda kwemera ko haba "iperereza ryigenga, kandi ritabogamye" ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Ibaruwa y’iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo iyo muri Australia, Bangladesh, Ethiopia, Kenya, Maldives, America n’iyindi, yavugaga ko "hari impamvu zo gushidikanya ibyavuzwe na leta y’u Rwanda. iyi miiryango yavuze ko " hari abatavugarumwe na leta bahunze, n’abandi bayinenga kenshi bagiye bibasirwa, kandi ko mu myaka ya vuba hari ababuriwe irengero."

Nyuma y’iminsi 6 yitabye Imana, Taliki ya 22 Gashyantare 2020, nibwo Kizito Mihigo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo, umuhango wo kumusabira ubera muri Paruwasi ya Ndera iherereye mu karere ka Gasabo.

Urupfu rwa Kizito rwashenguye benshi bamukundaga Cyane

Mu ijambo ry’uzuyemo agahinda kenshi, Nyina wa Kizito Mihigo, Iribagiza Placidie, yabwiye abitabiriye umuhango wo guherekeza umwana we ko bamureka agasanga Imana kuko na we yamaze kumurekura. Mu butumwa umubyeyi we yatanze, yavuze ko ashima Imana kuba yaramuhaye Kizito mu myaka 38 yari ishize, ariko na none ikaba yongeye kumwisubiza.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.

Ati “Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.

Umubyeyi wa Kizito avuga ijambo mu muhango wo kumusezeraho bwa Nyuma

Kizito Mihigo yari Muntu ki?

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda,
ku taliki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi mu 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza. Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.

Amakuru avuga ko kuva mu 1994 yahimbye indirimbo zirenga 400 mu gihe cy’imyaka 20.

Nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahungiye i Burundi, ahahana imbibi n’akarere ka Nyaruguru avukamo. aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari bararokotse.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF ariko ntibyamuhira ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. binyuze mu kwemera kwa gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira ndetse aza no kubabarira abishe se.

Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu mujyi wa Huye, mu majyepfo y’u Rwanda. Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Aho mu mashuri yisumbuye, yarangirije muri Collège St André i Kigali, ari naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (ceinture noire).

Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu, izwi nka Rwanda Nziza, nyuma azakubona buruse (bourse/scholarship) ya Perezida Paul Kagame yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa. Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu 2011 nibwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hari na Perezida Kagame.

Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana, ibitaramo bye byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.

Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda. Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu, Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000frw.

Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge. mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa
ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International, n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Ku italiki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito, wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye kuvugwa ko Kizito ari mu maboko ya polisi kubera indirimbo ye itaravuzweho rumwe.

Ku italiki ya 15 mu kwezi kwa Kane 2014, Polisi y’u Rwanda yamumurikiye abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi acyekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kizito Mihigo ubwo yerekwaga itangazamakuru nyuma yo gufatwa

Mu kwezi kwa kabiri 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu.

Ku italiki ya 15 nzeri mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Ubwo Yasohokaga muri Gereza ku mbabazi za Perezida Kagame

Taliki ya 13 Gashyantare 2020, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Kizito Mihigo yongeye gufatirwa Nyaruguru ashaka kwambuka ajya i Burundi

RIB yahise itangazo ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa mbere y’uko ashyikirizwe ubucamanza.

Urupfu ry’uyu muhanzi rwavuzweho byinshi, aho impirimbanyi ziba mu mahanga zitemera ibyatangajwe n’u Rwanda, zikavuga ko ahubwo yishwe. Gusa Leta y’u Rwanda ikavuga ko ibivugwa byose ntashingiro bifite mu gihe hagaragajwe ibyavuye mu iperereza.